P-Square baje mu Rwanda mu ndege yabo bwite
Abahanzi Peter Okoye na Paul Okoye (P-Square) bo muri Nigeria baraye bageze mu Rwanda ku mugoroba wa tariki 13/12/2012, bakoresheje indege yabo bwite (private jet).
Ubwo bari bageze ku kibuga cy’indege i Kigali, Peter Okoye yanditse kuri Twitter ati “twageze i Kigali amahoro, mudufashe gushima Imana”.
Dore amafoto ya P-Square mu ndege yabo ubwo bari mu kirere barekeza i Kigali. Umunezero wari wose babara amafaranga.




P-Square baje mu Rwanda mu bitaramo byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 y’umuryango FPR-Inkotanyi. Igitaramo cyabo giteganyijwe ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 14/12/2012.
Iki gitaramo kirabera kuri sitade Amahoro mu mujyi wa Kigali guhera saa moya. Kwinjira ni ubuntu guhera saa cyanda.
Kigali Today
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
muri rusange abanyarwanda twishimye bishobotse byakorwa burimwaka mugatumira na bandi bahanzi mwatumiye abandi bahanzi kubu nani kombizi ko fpr kobyose izabitugezaho murakoze
Twishimiye PS Quare mu Rwanda bazagaruke.
smile u’ve got p square!!!!!!!!!!!!!!