Nyamasheke: Dig Dog na Pusher barataramira muri Café de l’Ouest

Abahanzi bafatwa n’ibihangange mu karere k’Ikinyaga banegukanye Kinyaga Award, kuri uyu wa 09 Mutarama 2015 barataramira i Nyamasheke muri Café de l’Ouest.

Niyonkuru Albert uzwi nka Dig Dog wegukanye Kinyaga Award I na Harerimana Olivier uzwi nka Pusher wegukanye iya kabiri, bakaba ngo bashaka gususurutsa abakunzi babo muri ako karere.

Pusher wegukanye Kinyaga Award II ngo araba ari kumwe n'ababyinnyi be.
Pusher wegukanye Kinyaga Award II ngo araba ari kumwe n’ababyinnyi be.

N’igitaramo kandi ngo baza kuba bishimiramo banamurika ibikombe batwaye muri Kinyaga Award ndetse no kwerekana urwego bamaze kugeraho nyuma yo kubyegukana.

Dig Dog umaze kumenyekana mu Rwanda ku ndirimbo yahimbiye Perezida wa Repuburika yitwa “Umusaza ni umusaza (Komeza imihigo)”, avuga ko iki ari gihe cyo gutaramira abaturage ba Nyamasheke bakishimira ibyiza Abanyarwanda bamaze kugeraho kandi bakerekana ko ari abahanzi bakomeye mu karere no mu Rwanda hose.

Yagize ati “Nakoze amateka mu ihuriro ry’urubyiruko, youth conekt, aho uciye hose baravuga bati umusaza ni umusaza, ndashaka kwereka abaturage ba Nyamasheke ko nshoboye kandi niteguye kwereka Abanyarwanda bose ko ndi umuhanzi ufite impano utabyihingamo”.

Dig Dog ngo yatangiye urugendo rwo kwemeza ko ari umuraperi wa mbere mu Rwanda.
Dig Dog ngo yatangiye urugendo rwo kwemeza ko ari umuraperi wa mbere mu Rwanda.

Pusher we avuga ko atabonye umwanya wo kwerekana ibihangano bye byose muri Kinyaga Award akaba ari yo mpamvu ashaka kwereka abaturage ba Nyamasheke ko ibihangano bye byose byuzuye ubwiza.

Yagize ati “Muri Kinyaga Award twerekanaga indirimbo nkeya ndetse n’umwanya ntiwari mwinshi. Uyu munsi nderekana ko ndi igihangange kandi ko natwaye iri rushanwa mbikwiye”.

Biteganyijwe ko aba bahanzi b’ibyamamare mu turere twa Nyamasheke na Rusizi bataramira muri Café de l’Ouest guhera saa kumi n’ebyiri kugeza mu gitondo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka