Nyamasheke: Amarushanwa ya “Miss 2014” yitabiriwe n’umukobwa umwe rukumbi

Amarushanwa yo guhitamo Nyampinga ugiha abandi mu buranga n’ubumenyi mu karere ka Nyamasheke muri uyu mwaka wa 2014 yabaye kuri uyu wa Kane, tariki 16/01/2014 yitabiriwe n’umukobwa umwe rukumbi muri 6 bari biyandikishije.

Nyinawintore Epiphanie w’imyaka 21y’amavuko ukomokaa mu murenge wa Ruharambuga ni we mukobwa umwe rukumbi witabiriye amarushanwa ya Miss Nyamasheke 2014, bikaba byahise bimuha kwicara ku ntebe ya Nyampinga w’akarere ka Nyamasheke muri uyu mwaka wa 2014.

Ibi byahise bimuha itike yo kuzajya guhatana n’abaturutse mu tundi turere ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba, hagamijwe gutoranya abazajya ku rwego rw’Igihugu guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2014 (Miss Rwanda 2014).

Miss Nyamasheke 2014, Nyinawintore Epiphanie yasubizaga ibibazo yabazwaga n'itsinda ry'abakemurampaka.
Miss Nyamasheke 2014, Nyinawintore Epiphanie yasubizaga ibibazo yabazwaga n’itsinda ry’abakemurampaka.

Nyuma yo kugera ahagombaga kubera irushanwa, akabazwa ibibazo ari we wenyine ndetse akemezwa nka Nyampinga w’akarere ka Nyamasheke, Miss Nyinawintore Epiphanie yabwiye Kigali Today ko yishimiye kuba atsinze naho ngo kuba yabaye umwe rukumbi waje guhatana kandi hari hariyandikishije abakobwa 6, ngo bimwereka ko yifitiye icyizere kandi akaba yumva azakomeza neza ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba.

Tumubajije icyo yumva yakora mu gihe yaba abaye Miss Rwanda, yatubwiye ko yarushaho gukangurira abakobwa kwigirira icyizere kandi bakarushaho kujya bitabira amahiganwa nk’aya kuko ngo ntaho ahuriye no gutandukira ku burere n’umuco, nk’uko bamwe babikeka.

Akarere kashinjwe kudashyira ingufu mu gutegura iki gikorwa

Benshi mu bitabiriye iki gikorwa banenze imitegurire yacyo bakifuza ko mu bihe bitaha hashyirwa imbaraga mu bukangurambaga kandi no ku rwego rw’akarere rubitegura, rukarushaho kubiha agaciro kuko imitegurire idashamaje yabyo nk’uko bikorwa ahandi ishobora gutuma abenshi mu bakobwa b’uburanga n’ubuhanga baharanira ishema ryabo batabyitabira kuko baba babona nta gaciro bifite.

Miss Nyamasheke 2014, Nyinawintore Epiphanie.
Miss Nyamasheke 2014, Nyinawintore Epiphanie.

Umwe mu bakurikiranye iki gikorwa cyo gutora Miss mu karere ka Nyamasheke kuva mu mwaka ushize wa 2013 yagize ati “Hakwiye gushyirwa ingufu mu gukangurira ababyeyi akamaro ko guhiganwa mu bwiza, hanyuma bigategurwa mu buryo bwimbitse ndetse hakabaho no gukopera uko mu tundi turere babikora cyangwa ibigo by’amashuri na za kaminuza. Numva hakorwa nk’urugendoshuri bakiga uburyo ayo marushanwa ategurwa, bityo akagira ingufu kurusha uko ategurwa cyangwa se uko yateguwe.”

Ibyagaragariye amaso ni uko nta bikorwa bifatika byo gutegura aya marushanwa byabayeho kugeza n’aho mu cyumba mberabyombi cy’akarere ka Nyamasheke cyabereyemo iki gikorwa, byageze ku gihe cyo gutangira amarushanwa nta bantu (audience) bo kugikurikirana bahari, hakitabazwa abayobozi b’ibigo by’amashuri bari baje mu nama ku karere, ari na bo gusa bagikurikiranye.

Umukozi w’akarere ka Nyamasheke ushinzwe Urubyiruko, Umuco na Siporo, Nyirahabimana Marie Noella ari na we wari ukuriye iki gikorwa mu karere ka Nyamasheke, yabwiye Kigali Today ko kuba hagaragaye umukobwa umwe gusa muri iri rushanwa byabaye nk’ibibatungura kuko hari hiyandikishije abakandida 6, ariko ngo hakabamo bamwe bari bagiye bamuhamagara bamumenyesha ko batakitabiriye iri rushanwa, ahanini ngo bishingiye ko batabyumvikanaga n’ababyeyi babo cyangwa se ababarera.

Muri iki cyumba mberabyombi, nta kimenyetso na kimwe cy'umutako (decoration) cyahagaragaraga nk'ahantu ho kubera amarushanwa ya ba Nyampinga.
Muri iki cyumba mberabyombi, nta kimenyetso na kimwe cy’umutako (decoration) cyahagaragaraga nk’ahantu ho kubera amarushanwa ya ba Nyampinga.

Nyirahabimana avuga ko hagiye kongerwa imbaraga mu bukangurambaga ku babyeyi kugira ngo bamenye ko ibikorwa byo guhatana mu buranga n’ubuhanga bitabangamiye uburere bwifuzwa ku bana b’abakobwa ndetse no ku muco Nyarwanda muri rusange.

Ku bijyanye n’uko imitegurire idashamaje y’iki gikorwa mu rwego rw’akarere yaba iri mu bituma abakobwa bafite uburanga n’ubumenyi batabyitabira kuko baba babona nta gaciro bifite, Nyirahabimana avuga ko ntaho bihuriye kuko ngo bateguye ibishoboka kandi ngo bafite ingamba zo kuzarushaho kunoza imitegurire y’iki gikorwa.

Bimwe mu byaranze amarushanwa ya Miss Nyamasheke 2014

 Amarushanwa yagombaga gutangira saa yine za mugitondo (10:00’ am) ariko kuri iyo saha, byari bikiri igihirahiro, bitazwi niba ari bube cyangwa ari busubikwe.

 Umukobwa umwe rukumbi witabiriye aya marushanwa ari we Miss Nyinawintore Epiphanie yageze ku karere ka Nyamasheke saa sita n’iminota 17 z’amanywa (12:17’).

Itsinda ry'abakemurampaka ryageze mu cyumba mberabyombi ribura abantu, maze hiyambazwa abayobozi b'amashuri ngo baze bakurikirane igikorwa cyo gutora Miss Nyamasheke 2014.
Itsinda ry’abakemurampaka ryageze mu cyumba mberabyombi ribura abantu, maze hiyambazwa abayobozi b’amashuri ngo baze bakurikirane igikorwa cyo gutora Miss Nyamasheke 2014.

 Ku isaha ya saa munani n’iminota cumi n’ine (14: 14’) ni bwo itsinda ry’abakemurampaka 6 (judges) ryari rimaze kugera mu cyumba mberabyombi cy’akarere ka Nyamasheke hamwe n’umukandida rukumbi wahataniraga kuba Miss Nyamasheke. Muri icyo gihe, habuze abantu bakurikirana ibirori maze hiyambazwa abayobozi b’ibigo by’amashuri bari bitabiriye inama ku karere bari hafi aho (muri Salle).

 Nta bikorwa byo kwiyereka mu bwiza n’imyambarire byigeze bibaho (kuko nta byari biteguye) ahubwo Miss Nyinawintore yabajijwe ibibazo byinshi (interview) n’abari mu cyumba cy’inama.

 Itsinda ry’abakemurampaka 6 bose bamubajije iminota isaga 12 ubutaruhuka, irangiye bamuhereza abayobozi b’ibigo by’amashuri ngo bamubaze. Abayobozi b’amashuri bagera ku 8 bamubajije mu gihe gisaga iminota 13 nta guhagararara.

Nyirahabimana Marie Noella ushinzwe Urubyiruko, Umuco na Siporo mu karere ka Nyamasheke (ubanza iburyo) avuga ko bagiye guteza imbere ubukangurambaga muri iki gikorwa.
Nyirahabimana Marie Noella ushinzwe Urubyiruko, Umuco na Siporo mu karere ka Nyamasheke (ubanza iburyo) avuga ko bagiye guteza imbere ubukangurambaga muri iki gikorwa.

Nyuma hakurikiyeho icyo bise kumugira inama z’uko agomba kwitwara no kunenga ibyari bidatunganye haba kuri we nka Nyampinga ndetse no ku bateguye irushanwa, aho bagaragazaga ko bidahwitse neza. Iki gihe na cyo cyatwaye iminota igera kuri 13, yose hamwe ikagera kuri 38.
 Uretse icyumba gisanzwe gikorerwamo inama, nta kimenyetso na kimwe cyerekanaga ko ari ahantu hagiye kubera ibirori byo gutoranya Nyampinga uhiga abandi mu buranga n’ubuhanga (nta decoration yigeze ikorwa).

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

hahaha...uyu rero ni Miss naho abandi barabeshya...ariko rero hakenewe ubukangurambaga mu burengerazuba...kuko biteye isoni

chris yanditse ku itariki ya: 17-01-2014  →  Musubize

hahhahahhahahahaah, abakobwa bagize ubwoba ariko kuko ntibyumvikana umukobwa umwe mukarere kose? haracyacyenewe ubukangurambaga bwimbiitse, bakumvako kuba miss, ubwiza bwawe bafasha benshi kandi nawe bukaba bwagutunga, birumvika kutitabira kwabenshi birava kuri yamyumvikire kumukobwa wumunyarwanda ngo ntamukobwa wo kujya kwishyira kukarubanda , ariko bagakwiye kumvako nabo bashoboye, bakumvko miss mu kuvganira abandi basigaye nkinshingano we bimworohera, kandi nawe bakamugirira akamaro

mancini yanditse ku itariki ya: 17-01-2014  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka