Ngo yatangije “Hobe Rwanda” kuko urubyiruko ruburira mu muco wo hanze

Raoul Rugamba, umuyobozi w’ikigo Mobile Application ventures (MAV) ari nacyo gitegura igitaramo ngarukamwaka cyiswe “Hobe Rwanda” kigamije gutuma umuco Nyarwanda udacika asobanura ko kimwe mu byamuteye gutekereza icyo gitaramo ari uko yabonaga urubyiruko rugenda ruburira mu muco wo mu mahanga bityo afata iya mbere mu kurugarura.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Kigali Today, yagize ati “ Hari byinshi byanteye gutangiza Hobe Rwanda ariko iby’ingenzi navuga harimo uko numvaga nk’urubyiruko dukwiye gukora ikintu gihoraho cyahuriza abantu benshi hamwe bakabyina, bagasangira binyuze mu nzira za kera uko bataramanaga”.

“Narebye nk’urubyiruko aho turikugana, aho umuco w’amahanga uri kutuganisha, nsanga mu gihe kitari icya kure, tuzaba tumaze twese kuburira mu muco w’amahanga, nsanga binyuze muri Hobe Rwanda dushobora kwirinda icyo kintu, ndetse tukanarushaho kuwamamaza, tukanawukundisha abandi, ndetse akaba aribo ahubwo bafata umuco wacu, kuko ari mwiza”; nk’uko Rugamba yakomeje abisobanura.

Igitaramo "Hope Rwanda" kizabera muri Kigali Serena Hotel tariki 13/09/2014.
Igitaramo "Hope Rwanda" kizabera muri Kigali Serena Hotel tariki 13/09/2014.

Si ibyo gusa byateye Raoul gutekereza gutangiza igikorwa yise “Hobe Rwanda” kuko ngo yanasanze mu banyarwanda harimo ukutibonanamo kw’abakuze n’abato bimwe usanga bamwe bavuga ngo ab’ubu, abandi nabo bakavuga ngo abakera.

Yatekereje igikorwa yakora kigahuza ibyo bice byombi bityo bose bagahuriza hamwe bubaka u Rwanda kandi banaganira ku bigize umuco wacu dore ko abakuru aribo baba bazi byinshi kurusha urubyiruko.

Yagize ati: “Twateguye Hobe Rwanda kandi kuko twabonye ari imwe mu nzira yo gusiba gap (itandukaniro) iri hagati y’abasaza n’urubyiruko, bigatuma abasaza baganiriza, bakanigisha urubyiruko ku mateka y’igihugu, bababwira ibyiza, imiziro n’ibindi byinshi cyane bijyanye n’umuco”.

Raoul Rugamba watangije "Hope Rwanda".
Raoul Rugamba watangije "Hope Rwanda".

“Hobe Rwanda” igiye kuba ku nshuro yayo ya kabiri ikaba izabera muri Kigali Serena Hotel ku itariki ya 13.9.2014 aho izahuza abahanzi banyuranye baririmba umuco gakondo harimo Gakondo Group na Masamba Intore, Mani Martin na Kesho Band, Mariya Yohana, Mighty Popo n’abandi.

Hazaba kandi hari n’Inganzo Ngali, Inganji mu Nganzo n’abandi matorero anyuranye y’umuco. Hazaba kandi hari n’abasizi n’abandi bantu banyuranye bakora mu nganzo nka Kalisa Rugano, Gasake n’abandi.

“Hobe Rwanda” ikubiyemo igitaramo cy’abahanzi, Intore, imivugo, imurikwa rya bimwe mu bikorwa biranga umuco n’ibindi.

Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga 10 000 mu myanya y’icyubahiro na 5000 ahandi. Igitaramo kizatangira ku isaha ya saa cyenda z’umugoroba (3pm) kugeza ku isaha ya saa tatu za nijoro (9pm).

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Uyu musore ndamuzi,kera yateraga umupira kakahava hariya i Kibagabaga ahahoze amashuri ya primaire!Ndabona atari umupira gusa,ahubwo ni ibitekerezo byubaka arabifite.Komereza aho Raoul

Venuste yanditse ku itariki ya: 13-09-2014  →  Musubize

uyu mwana koko uyumwanya arawukwiriye pe afite ibitekerezo byiza byabagenzi be uri umwana mwiza Imana iguhe umugisha mubyo wifuza byose mwana .

alias yanditse ku itariki ya: 11-09-2014  →  Musubize

uyu mwana koko uyumwanya arawukwiriye pe afite ibitekerezo byiza byabagenzi be uri umwana mwiza Imana iguhe umugisha mubyo wifuza byose mwana .

alias yanditse ku itariki ya: 11-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka