Mutesi Jolly ni we Nyampinga w’u Rwanda wa 2016
Yanditswe na
KT Team
Mutesi Jolly ni we wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, asimbuye Kundwa Doriane wari ufite irya 2015.
Mutesi ahigitse bagenzi be 14 bahataniraga uyu mwanya, banamaranye ibyumweru bibiri mu mwiherero bigishwa umuco n’indangagaciro Nyanrwanda.
Yungirijwe n’ibisonga bitatu ari bo Peace Kwizera Ndaruhutse, Mpogazi Vanessa na Uwase RangiraMarie D’Amour.

Mutesi Jolly niwe wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2016.
Ohereza igitekerezo
|
Alias suko bandika doliane,uzabanze wige kubyandika.babyandika Kundwa Doriane.
iriresha baraguhaye naho ubundi ntacyo mujya mumarira society nyarwanda uretse kwirira inoti muba mwahawe
Ishya n’ihiirwe kandi uzabashe kugera ku ntego wiyemeje uhatanira iri kamba
ngo nyampinga? arko narumiwe koko!
nyampinga c amariye iki society nyarwanda?
u! wsmugani reka yirire ifranga numuryango we
abandi bicira isazi mujisho!
jolly hari icyo yigishije abanyarwda: indangagaciro y ubuphura kuko buba mu nda kurusha ubunyangamugayo ! tujye tuvuga ko kanaka ari imfura(agira ubuphura) aho kuvuga ko ari inyangamugayo.
Nyampinga jolly,akomeze atange urugero rwiza ni umwari ubereye u Rwanda
nari nziko nyampika ari shalifa,none baramuhize pe
miss uragahorakungoma mutesi wahesheje umuryangowawe icyubahiro
ubundi se uretse gutorwa akifatira cash n’imodoka nziza ikindi amarira abanyarwanda nikihe?kugirwa nyampinga ndatekereza ari inyungu ze n’umuryango we!nta nyungu za Rubanda zirimo!
imana ishimwe cyane kubwa nyaminga Wacu umutesi turamwishimiye azabijyenze neza uyumwaka kandi natwe tuzamworohere ze mubuzima busanzwe ibihe byose
Sawa tu! Nari niteguye kubona miss Rwanda 2016 hagati ya Jolly na Shalifa. Gusa ntazadutenguhe ngo yishirire agati mu ryinyo. Asante!
Ndishimye cyane kuri jolly mutesi ni mwiza kuruta abandi bose afite igikundiro ariko ikiruta byose ubona afite ubuhanga budasanzwe :confidence mbese nange narimufitiye ikizere kandi ntahandi nari muzi namubonye muri nyampinga mpita mufata mu mutwe