Mutesi Aurore arahamagarira abakobwa kudatinya kwitabira amarushanwa ya Nyampinga kuko yabageza kuri byinshi

Kayibanda Mutesi Aurore, Nyampinga w’u Rwanda 2012 akaba na Nyampinga wa Festival Panafricaine (FESPAM) 2013, arahamagarira abana b’abakobwa kudatinya kwitabira amarushanwa ya Nyampinga kuko yabageza kuri byinshi byiza batari kuzabasha kugeraho cyangwa bakabigeraho bibagoye iyo bataba Nyampinga.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Kigali Today, Nyampinga Mutesi yavuze ko asanga abakobwa biyumvamo ubushobozi bwo kuba Nyampinga badakwiye kwitinya kuko kuba Nyampinga byabageza kuri byinshi.

Yagize ati “kuba Nyampinga byangejeje ku rwego ruri hejuru cyane kuko nagize opportunités (amahirwe) nyinshi zo kugenda mpagarariye igihugu cyanjye mu bihugu bitandukanye, aho nagiye mpakura ama contacts (menyana n’abantu), nagiye mu ma competitions (amarushanwa) atandukanye aho nungukiye byinshi mu bijyanye no kwigira ku bandi kubana muri sosiyete. Mu bijyanye n’ubukungu ubu ndi Brand Ambassador wa Airtel, urumva ko hari aho byangejeje, nanone hari n’izindi opportunités nyinshi zigenda ziza ariko zitajya ahagaragara”.

Nyampinga Kayibanda Mutesi Aurore asaba abakobwa kutitinya mu kwitabira amarushanwa ya Nyampinga.
Nyampinga Kayibanda Mutesi Aurore asaba abakobwa kutitinya mu kwitabira amarushanwa ya Nyampinga.

Ubwo twamubazaga inama yagira abo bakobwa bitinya, dore ko hari abakobwa baba bafite uburanga ndetse n’ubuhanga nyamara bagatinya kwitabira aya marushanwa, yavuze ko icya mbere abasaba ari ukwigirira ikizere kandi bakamenya ko bitagarukira mu bwiza gusa ahubwo ko bibafasha no mu buzima bwa buri munsi.

Yongeyeho kandi ko bisaba kubanza kwitegura, ukamenya icyo ugamije n’icyo ushaka bityo ukabona gufata icyemezo. Aha yadutangarije ko nawe byabanje kumufata igihe kugira ngo abashe gufata icyemezo cyo kuyitabira.

Yagize ati “Icyo nabwira umukobwa witinya ni uko yareka kwitinya, kuko buriya ikintu iyo ucyiyumvamo bigusaba of course (birumvikana) kubanza kwitegura kugira ngo ube determine (ufate umwanzuro) uzagere ku cyo ushaka. Ntabwo nababeshya nanjye byamfashe igihe mbanza mbitekerezaho, ndatekereza ese mbigiyemo kubera iki? Ni iki nshaka kugeraho?”

Yungamo ati “umwana ucyitinya icyo namubwira ni ugufata umwanya akabitekerezaho, akareba goals (intego), icyo ashaka kuzageraho, icyo azageza no ku bandi, namara kugera aho ngaho nibyo bizamuha imbaraga zo kuvuga ngo nshobora kubikora nanjye”.

Nyampinga w'u Rwanda 2012 yemeza ko hari byinshi yagezeho atari kuzabona iyo ataba Nyampinga.
Nyampinga w’u Rwanda 2012 yemeza ko hari byinshi yagezeho atari kuzabona iyo ataba Nyampinga.

N’ubwo yabaye Nyampinga w’u Rwanda 2012 na Nyampinga wa Festival Panafricaine (Miss FESPAM) 2013 ubu tukaba tugeze muri 2014, Nyampinga Mutesi, nk’uko yabidutangarije, akomeje kugenda abona akazi hirya no hino kamwinjiriza amafaranga menshi kubera ukumenyekana n’ubumenyi yakuye mu kuba Nyampinga w’u Rwanda 2012 ndetse na Nyampinga wa Festival Panafricaine (Miss FESPAM) 2013.

Kubera ibyo kandi ni umwe mu bakobwa batoranyijwe kwitabira amarushanwa ya Miss Universe, ibi bikaba byarabaye nawe batabanje kumubaza kuko yagiye kubona akabona bamuhisemo mu bagomba kuyitabira.

Kuba Nyampinga si igikorwa kigarukira mu bwiza gusa dore ko hanarebwa n’ubuhanga nyir’ukukitabira afite.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka