Muri kaminuza y’u Rwanda i Nyagatare bararara bitoreye Nyampinga na Rudasumbwa
Mu ishuri rya Nyagatare aho kaminuza nkuru y’u Rwanda ifite ishami bateguye igikorwa cyo gutora Nyampinga na Rudasumbwa b’iri shami rya kaminuza nkuru y’u Rwanda mu mihango iza kuba ku mugoroba w’uyu wa gatanu tariki 21/03/2014.
Kigali Today yasuye abahatanira gutorwa kuri iyo myanya aho bari mu myitozo, batangaza ko buri wese yifitiye ikizere kandi ngo n’ubwo bahatanira umwanya umwe ari benshi, ngo biteguye kwakira ibiri buve mu matora, bakaba bahangana mu buryo bwa demukarasi biteguye kwakira neza utorwa wese.

Umwe mu bahatanira kuba Nyampinga ngo yiteguye kugaragaza isura nziza ya kaminuza yigamo ndetse no kwegera abaturage muri rusange. By’umwihariko ngo aramutse atowe yiteguye kuba intangarugero muri bakobwa barumuna be, baba abiga muri kaminuza ndetse n’abo hanze yayo.
Izo ntego kandi nizo zifitwe n’umwe mu basore bahatanira kuba Rudasumbwa. Uwavuganye na Kigali Today yavuze ko yizeye ko aza gutsinda bagenzi be batandatu bahatana, uretse ko aniteguye kwemera ko umutsinda ari bumushimire.
By’umwihariko we ngo aramutse atsinze akaba Rudasumbwa yashishikariza abandi bantu kwitabira aya marushanwa kuko yigisha umuco Nyarwanda n’imibanire myiza. Ikindi ngo yiteguye kuba umuyoboro w’imibanire myiza hagati y’abayobozi b’ishuri n’abanyeshuli.

Tuyishime Egide yabaye Rudasumbwa muri iyi kaminuza umwaka wa 2012. Ubu niwe mutoza w’abahatanira umwanya yahozeho. Yabwiye Kigali Today ko n’ubwo yarangije kaminuza mu bijyanye n’ubwubatsi atabikora nk’umwuga, ahubwo ngo atunzwe no kwerekana imideri.
Aya marushanwa ngo yatumye atinyuka ku buryo ubu asigaye aserukira igihugu mu kwerekana imideri kandi ngo biramutunze. Kuri we arakangurira n’abandi banyeshuri kujya babyitabira ari benshi kuko bashobora kuba bafite impano batazi bapfukirana kandi zashobora kujya ahagaraga igihe baseruka mu marushanwa n’ibitaramo nk’ibi.
Abahatanira kuba Nyampinga muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare ni abakobwa bane, naho abahatanira kuba ba Rudasumbwa ari barindwi. Amatora yo gutamo uhiga abandi araba kuri uyu wa 21/03/2014 guhera saa kumi z’umugoroba, mu gitaramo gisusurutswa n’abahanzi nka Riderman na Nasson.
Sebasaza Gasana Emmanuel
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|