Muhanga: Abana ku isonga mu minsi mikuru ya Noheli
Ishuri ribanza ryigenga rya Les Petits Pionniers mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, ryasangiye Noheli n’abanyeshuri baryigamo n’abo baturanye, mu rwego rwo kubafasha kwishimira iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani bwa 2025.
Ababyeyi b’abo bana bagaragaza ko kuba ishuri ritegura ibirori byo gusangira Noheli no guha abana bose impano, bifite akamaro kuko bikomeza gutuma umwana azirikana ko azasubira ku ishuri, kandi ko bifasha abana bo mu miryango iba idafite ubushobozi bwo kubakorera ibirori kutigunga.
Mu ndirimbo z’abana za Noheli, no mu mirimbo y’ibirori by’abana bato, abiga Les Petits Pionniers bagaragaza ko bishimiye gukorerwa ibirori bagashimira abarimu babo babitaho by’umwihariko, dore ko muri Muhanga ari ho kugeza ubu muri uyu mwaka bamaze gutegurira abana ibirori bya Noheli bita Chistimas Party.
Umuyobozi w’ishuri rya Les Petits Pionniers Mukantwari Olive avuga ko gutegurira umwana ibirori, bituma ajya mu kiruhuko yishimye bigatuma atibagirwa ishuri, ibyo kandi ngo biri mu bigamijwe mu burere bw’umwana kumukundisha bagenzi be no kubakundisha kwiga.
Agira ati, “Niba abana basabanye hano ku ishuri, no mu miryango myiza ababyeyi bakwiye kwita ku baturanyi babo badafite ubushobozi bwo gukora ibirori by’iminsi mikuru, abarimu basabanye n’abanyeshuri n’abaturanyi babo bivuze urukundo no gusabana n’abandi, bibasange no mu miryango yabo”.
Ababyeyi baje baherekeje abana babo b’inshuke nabo bagaragaza ko bashimira uburyo ikigo barereramo kita ku bana, usibye kubaha ubumenyi bakanabatoza gusabana bakiri bato.
Ibi ngo bituma umwana akurana urukundo, by’umwihariko muri iyi minsi mikuru aho abana baba babwirwa inkuru za Yezu Kristu, wakundaga abana cyane kandi bikanandikwa mu Ivanjiri ko abameze nk’abana bato ari bo bazataha mu Ngoma y’Imana.
Umwe mu babyeyi agira ati, “Ni byiza cyane kuko abana bacu bagiye mu biruhuko bishimye kandi bishimanye n’abarimu babo, nk’akarusho noneho haje n’abana batiga hano bivuze ko ishuri ryigisha ubumwe bw’abana bagakura biyumva bamwe mu bandi”.
Undi nawe agira ati, “Ibi bituma umwana akomeza gukunda ishuri ku buryo no mu rugo usanga umwana wa wiga hano abasha kubana neza n’abandi bana atabona ko bamubangamira, ngo agire ikibazo, ibyo akura hano mu birori nk’ibi bituma yisanga mu bandi bana”.
Mu bindi bikorwa iri shuri ryigisha mu gifaransa ryateguriye abana harimo gusura ibikorwa remezo byo mu mujyi wa Muhanga birimo, ikibuga cy’indege zitagira abapilote mu Murenge wa Shyogwe ahatangirwa serivisi zo kohereza imiti n’amaraso mu bitaro bitandukanye mu Ntara z’Amajyepfo n’Iburengerazuba hifashijwe izo ndege (Drones).
Ibyo byose bakabikora bagamije gukundisha abana ishuri, gukundana hagati yabo no gusobanukirwa na bimwe mu bybo biga mu mashuri, ariko batabasha kubyibonera n’amaso cyangwa ngo babikoreho.
Ohereza igitekerezo
|