Miss Sharifa asanga impano ye y’ubugeni igiye kumenyekana

Miss Sharifa asanga impano ye y’ubugeni igiye kumenyekana no gutera imbere kubera ko kuba nyampinga bizamufasha guhura n’ababifitemo uburambe bazamufasha.

Ubwo yaganiraga na Kigali Today tanazwa icyo yumva ikamba afite rizamumarira we ubwe, yadutangarije ko asanzwe afite impano y’ubugeni no kumurika imideli, akaba asanga rizamufasha kumenyana n’abantu bakomeye bazamufasha kubyaza umusaruro izo mpano ze.

Miss Sharifa ni umunyamideli wabigize umwuga
Miss Sharifa ni umunyamideli wabigize umwuga

Yagize ati: “Iri kamba rizamfasha guhura n’abantu bakomeye bashobora kumfasha, mbere nari naratangiye ibintu by’ubugeni, nabitangiye ndi mutoya, gusa ntabwo byari byakagiye ahagaragara kubera imbogamizi z’amashuri. Ndumva aribyo nzakora. Iri kamba rizamfasha guhura n’abantu batandukanye bakomeye bashobora kungira inama babifitemo experience.”

Yakomeje agira ati: “Nkora imyenda, nkakora ibinigi, amaherena, inkweto, imitako n’ibindi. Nabitangiye mfite imyaka 13 niga mu wa mbere secondaire ariko mbere yaho niga muri primaire nkaba nari umu model nza gukomeza ubu model ariko nkora n’ibyo ngibyo by’ubugeni.”

Miss Umuhoza Sharifa
Miss Umuhoza Sharifa

Kuri ubu Miss Sharifa yamaze kugirwa ambasaderi w’Intara y’Amajyaruguru ku mugaragaro, akaba yarakiriwe n’imbaga y’abantu nyuma yo kwegukana umwanya w’Igisonga cya kane cya Nyampinga w’u Rwanda ndetse no kuba Nyampinga ukunzwe cyane (Miss Popularity).

Yishimira kuba ubuyobozi bw’Intara n’abayituye bariyemeje kumufasha kwesa imihigo n’inzozi ze afasha abakobwa babyarira iwabo bigatuma bacikiriza amashuri. Azabitangira vuba.

Yagize ati: “Ubu ngubu ngiye gutangira gukora umushinga wanjye, mu mpera z’uku kwezi nibwo nzawufungura, ku muganda nibwo nzawutangira ku mugaragaro nkaba nzatangirira mu Ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Musanze.”

Miss Sharifa asanzwe asanzwe ari umunyabugeni
Miss Sharifa asanzwe asanzwe ari umunyabugeni

Avuga ko atari icyo cyonyine azakora. Yagize ati: “Ibikorwa ni byinshi ino aha i Musanze ndumva nifuza gukorana n’urubyiruko kugirango twiteze imbere.

Umushinga wanjye nurangira nzahita nkomeza gukorana n’urubyiruko mu Ntara y’Amajyaruguru ibikorwa bitandukanye.”

Yumva azagera n’ahandi mu gihugu hose uko azabishobozwa. Yagize ati: “Nzagera n’ahandi ndangije Intara y’Amajyaruguru.”

Ni umunyeshuri muri Kaminuza ya Kigali yigenga (ULK) mu ishami ryayo rya Kigali, mu mwaka wa kabiri w’ubukungu (Finance).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

courrage rata sharifa tukurinyuma

eric yanditse ku itariki ya: 4-03-2016  →  Musubize

njye numva ubwiza atari ukwerekana abahisi n’abagenzi uko Imana yabaremye hanze a ha hari ibirura abo bari bagerageze kwambara neza uwo Sharifa haryasi umu musiliman ko bate mera imyenda nkiyo ?

manzi yanditse ku itariki ya: 4-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka