Miss Rwanda 2016: Bane bazaserukira Amajyepfo batambutse
Abakobwa bane muri barindwi bahataniraga itike yo guhagararira Intara y’Amajyepfo mu marushanwa ya Miss Rwanda 2016, baraye batambutse kuri uyu wa 16 Mutarama 2016.
Igikorwa cyo gutoranya abo ba Nyampinga bahagarariye Intara y’Amajyepfo cyabereye muri Hotel Credo i Huye.

Abakobwa 7 bahataniraga iyi tike y’Amajyepfo ni Karake Umuhoza Doreen, Umutoniwabo Cynthia, Isimbi Eduige, Nasra Bitariho, Uwase Aline, Ingabire Angelique na Gisubizo Gaelle.
Nyuma y’irushanwa, abakobwa bane barimo Karake Umuhoza Doreen, Umutoniwabo Cynthia, Isimbi Eduige na Nasra Bitariho ni bo batsinze naho Gisubizo Gaelle ashyirwa ku mugereka.
Uyu mukobwa (Gisubizo) yasigaranye amahirwe yo kuzasimbura uwaramuka adakomeje mu irushanwa mu gihe abandi baviriyemo muri iri jonjora na bo bemerewe kuziyamamaza ahandi hasigaye.

Ibyashingiweho n’akanama k’abakemurampaka muri iki cyiciro cya mbere ni ubwiza bw’umukobwa, ubumenyi afite mu gusubiza ibibazo, imyitwarire ye mu kuvuga, ibiro ndetse n’indeshyo ye, nk’uko Miss Rusaro Carine wari uyoboye akanama nkemurampaka yagiye abigarukaho muri iki gikorwa cyo kubatoranya.

Aya marushanwa arakomereza mu Ntara y’Iburasirazuba kuri uyu wa 17 Mutarama, aho abera i Rwamagana naho ku wa 23 Mutarama akazasorezwa mu Mujyi wa Kigali.
Mu Ntara y’Amajyaruguru, hamaze gutorwa Uwamahoro Solange, Umuhoza Sharifa, Majyambere Sheillah na Harerimana Umutoni Pascaline mu gihe mu Ntara y’Iburengerazuba, hatowe Umutoni Balbine, Umuhumuriza Usanase Samantha na Mutesi Jolly.
Ibirori nyamukuru byo gutora umukobwa uzambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2016 biteganyijwe ku wa 27 Gashyantare 2016, ari na bwo hazagaragara Nyampinga uhiga abandi mu ntara zose n’Umujyi wa Kigali muri uyu mwaka.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|