MINISPOC irateganya kongera inyubako z’imyidagaduro uyu mwaka

Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne atangaza ko muri uyu mwaka inyubako z’imyidagaduro ziziyongera n’abashoramari bagashishikarizwa gushora imari mu myidagaduro.

Hashize igihe havugwa inyubako z’imyidagaduro zidahagije, iki kikaba ari kimwe mu bibazo byakunze kubazwa Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) mu myaka ishize.

Minisitiri Uwacu Julienne.
Minisitiri Uwacu Julienne.

Hamwe mu hasanzwe hidagadurirwa usanga ari inyubako zitabugenewe kuko uburyo zikoze zituma ibirori cyangwa ibitaramo bidatanga umusaruro byakagombye gutanga cyangwa ngo bigende uko byakagombye kugenda nyamara nk’uko mu bihugu byateye imbere bigenda.

MInisitiri Uwacu atangaza ko ari kimwe mu bintu MINISPOC izashyiramo imbaraga cyane muri uyu mwaka hakanabaho kubikangurira n’abashoramari.

Agira ati “Kubijyanye n’inyubako zidahagije Icyo twatangiye kuganira n’inzego zitandukanye ndetse harimo n’abikorera ni uko bahabona nk’ahantu naho hakwiye gushorwa imari.”

Yongeraho bafite na gahunda yo kwifashisha inyubako z’ubuyobozi zigenda zubakwa hirya no hino ahashobora kuboneka salle cyangwa ibyumba bigaragara umuntu ashobora kwifashisha, bagasaba ababikoreramo kwemerera abahanzi cyangwa n’abandi bantu bashaka kuyikoreramo.

Yavuze ko banatangiye kubiganiriza abahanzi nabo kugira ngo bamenye uruhare rwabo kugira ngo bizagende neza.

Iki kibazo kigomba kuba kitakiri ku rwego cyariho umwaka ushize. Ati “Ntabwo inyubako umuntu yubaka rimwe ngo bucye yuzuye ariko turizera ko umwaka wa 2016 nibura uzajya kurangira hari izindi nyubako ziyongera kuzo dusanganywe kugira ngo bifashe gukemura icyo kibazo cyangwa kugabanya uburemere bwacyo.”

Uyu mwaka, MINISPOC yo nta nyubako y’imyidagaduro izubaka bitewe n’uko bitari mu mihigo bahize mu ngengo y’imari ariko ngo mu ya 2016/2017 bishobora kuzakorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka