Kundwa Doriane ni we wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2015

Kundwa Doriane ni we uhize abandi bakobwa 15 bahataniraga umwanya wa Nyampinga w’u Rwanda uzwi nka "Miss Rwanda" 2015, nyuma yo gutangira ahatana mu bandi benshi aturutse mu Ntara y’Amajyaruguru ubwo amajonjora yatangiraga mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Doriane ni we wabaye Miss Rwanda 2015, Uwase Vanessa Raissa aba Igisonga cya 1 naho Akacu Lynca aba Igisanga cya 2.
Doriane ni we wabaye Miss Rwanda 2015, Uwase Vanessa Raissa aba Igisonga cya 1 naho Akacu Lynca aba Igisanga cya 2.

Kundwa w’imyaka 19 akaba afite igihagararo cya metero 1,74 yaje akurikwe na Vanessa watowe nk’Igisonga mbere naho Raissa Akacu atorerwa kuba Igisonga cya kabiri. Bahatanaga n’abandi bakobwa 13 na bo batsindiye kugera ku majojora ya nyuma yabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu tariki 21/2/2015.

Akacu Lynca, Uwase Vanessa Raissa, Kundwa Doriane, Fiona Mutoni Naringwa, Mutoni Balbine ni bo bari bashoboye kuba muri batanu ba mbere.
Akacu Lynca, Uwase Vanessa Raissa, Kundwa Doriane, Fiona Mutoni Naringwa, Mutoni Balbine ni bo bari bashoboye kuba muri batanu ba mbere.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 37 )

yooh! ni byiza kubona aturutse iwacu mumaryaruguru. sha congutration

james Byiringiro yanditse ku itariki ya: 22-02-2015  →  Musubize

Miss yarabikwiye kbsa

Hirwa yanditse ku itariki ya: 22-02-2015  →  Musubize

urabikwiriye nanjye Niko byanjemo

sisi yanditse ku itariki ya: 22-02-2015  →  Musubize

kbs !! bazi gushyishoza narinziko bazayobera kubandi,amajyarvgura ararera.!

Philippe yanditse ku itariki ya: 22-02-2015  →  Musubize

ewana yarabikwiye kbsuwo mwana........

ntsinzi kevin yanditse ku itariki ya: 22-02-2015  →  Musubize

uwo ndamushigikiye nabonye ko ikamba ari iryacu bakiri 25 namubwira NGO congratulation. tuzafatanya kusa project

patrick mbyere yanditse ku itariki ya: 22-02-2015  →  Musubize

Uyu mu missi bazamushyingire Jay Polly

Kibwa yanditse ku itariki ya: 22-02-2015  →  Musubize

Kundwa felicitation numvaga uzatsinda none imana impaye igisubizo.mbega byiza mwese uko nabatekereje niko byagenze komera rero urugamba nurwo guhesha ishema igihugu cyacu ugomba guhigura umuhigo wawe.komera shenge kdi imana izaguherekeze mumigambi yawe.bisous

ishimwe yanditse ku itariki ya: 22-02-2015  →  Musubize

ni byiza byageze neza byaciye mu mucyo congs KUNDWA urabisa pee kdi urabikwiye

umuruta justine yanditse ku itariki ya: 22-02-2015  →  Musubize

arabikwiye kuba miss rwanda. nakomerezaho

type yanditse ku itariki ya: 22-02-2015  →  Musubize

conglaturation Kundwa Doriane nashakaga ko utsinda none byabaye Amen!!

Ange yanditse ku itariki ya: 22-02-2015  →  Musubize

Mumajarugura amaganahe ga mwa? Hoshi muratubeshyaga!!! Twe iwacu mumajaruguru tugira abakobwa beza cane kurusha ugo.

Kanyarwanda yanditse ku itariki ya: 22-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka