Ku nshuro ya kabiri hagiye kuba igiterane ngarukamwaka "Women Destiny”
Igiterane ngarukamwaka "Women Destiny” kigaragaramo abari n’abategarugori banyuranye mu rwego rwo gukangurira bagenzi babo kwigirira ikizere kigiye kuba ku nshuro ya kabiri.
Iki giterane kizaba gihuriweho n’amatorero yose kizabera muri Kigali Serena Hotel tariki 12/01/2014 guhera saa cyenda z’amanywa kandi kwinjira bizaba ari ubuntu.
Nk’uko bitangazwa na Diane Nkusi Rebekah, umuhanzi akaba n’umwanditsi w’ibitabo, iki giterane kigamije guha imbaraga no kwigirira ikizere abari n’abategarugori. Yagize ati :"Ubushize twashakaga kureba agaciro k’umugore ndetse n’umuhamagaro we ku isi none ubu twarakabonye”.
Yakomeje agira ati : "mbitangira nagiraga ngo ndebe agaciro n’inzitizi abagore bahura na zo none ubu tugiye kureba icyakorwa kugira ngo ziveho kandi buri mugore amenye umuhamagaro we ; ni yo mpamvu iki giterane twahisemo kucyita "Women Destiny”".
Muri iki giterane hazaba harimo abagore nka Apotre Domitila Nabibone, Pasiteri Tayi Liliose, Pasiteri Winnie Muvunyi, Pasiteri Julienne Kabanda, Pasiteri Kamanzi na Pasiteri Tangu Laurette. Yoshua Masasu azaba ahari nawe mu rwego rwo gusobanura iby’abo bagore bavuzwe haruguru.
Hazaba kandi hari abahanzi bakomeye nka Christina Shusho ukomoka muri Tanzania na Marion Shako wo muri Kenya, Diane Nkusi ndetse n’abandi bahanzi bagenzi be ba hano mu Rwanda.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|