Knowless azataramira abakunzi be mu mpera z’iki cyumweru

Kuwa gatanu tariki 09/11/2012 Knowless azataramira abakunzi be kuri Quelque Part. Kuwa gatandatu azataramira ahitwa Zaga Nuty Club ku Kimisagara hafi ya Maison des Jeunes naho ku cyumweru akazataramira kuri Top Chef Nyabugogo.

Zaga Nuty Club ni akabari katari kamenyerewe mu kwakira abahanzi ariko kazanye udushya twinshi muzagenda mumenya buhoro buhoro, kugeza ubu habanje gahunda idasanzwe yo kubazanira abahanzi mwikundira; nk’uko byemezwa na Mister One uri gutegura ibi bitaramo.

Muri ibi bitaramo byose, Knowless azabashimisha aherekejwe n’abandi bahanzi nka Jay- C, Gisa, D-Ashim, Charly n’abandi.

Muri ibi bitaramo kandi Mister One yabazaniye aba Dj n’aba Mc (abashyushyarugamba) bazaba bavuye mu gihugu cya Uganda; nk’uko yabidutangarije.

Abifuza kuzifotozanya n’abahanzi ndetse no kuganira nabo bazahabwa umwanya uhagije. Hari kandi n’ikimansuro gisanzwe kimenyerewe mu gususurutsa abantu mbere y’uko abahanzi baririmba.

By’umwihariko, abakundana (couples) icumi bazahagera mbere bazinjirira ubuntu kandi banahabwe n’icyo kunywa ku buntu.

Kwinjira muri ibi bitaramo ni amafranga 2000 muri Quelque Part no kuri Zaga Nuty Club naho muri Top Chef ho ni 1000. Ibi bitaramo hose bizatangira saa moya za nijoro.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ahoho ndatsinzwe!

caw boy yanditse ku itariki ya: 9-11-2012  →  Musubize

umva amakuru ya bahanzi ba banyarwanda baba hanze muzazayadushakire

yanditse ku itariki ya: 8-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka