King James azitabira igitaramo mu Bubiligi mu kwezi gutaha

Umuhanzi James Ruhumuriza uzwi ku mazina y’ubuhanzi ya King James mu kwa cumi azerekeza mu gihugu cy’Ububiligi mu gitaramo cyateguwe na Team Production iyobowe na Justin Karekezi uba mu gihugu cy’Ububiligi.

King James ubu arimo gushaka ibyangombwa kandi ngo arateganya kuzahaguruka i Kigali nko ku itariki ya 09/10/2012.

Igitaramo King James azitabira mu Bubiligi kizaba tariki 13/10/2012 ahitwa “Centre Culturel d’Auderghem” i Buruseli (Bruxelles).

Muri iki gitaramo kandi hazagaragaramo ingoma z’indundi n’imbyino za Kinyarwanda. Kwinjira muri iki gitaramo kizatangira saa mbiri za nijoro, ni amayero 20 (20€).

Twagerageje kugira ngo tuvugane na Justin Karekezi ukuriye Team Production yateguye iki gitaramo kugira ngo atubwireho byinshi kuri iki gitaramo ntibyadukundira.

King James azakora igitaramo mu Bubiligi tariki 13/10/2012.
King James azakora igitaramo mu Bubiligi tariki 13/10/2012.

King James kuri ubu yahinduye numero ye ya telefoni, nta kiri kubarizwa ku yindi mirongo kuko kuri ubu afite numero ya Airtel gusa.

Twamubajije niba abona ntacyo bizamubangamiraho mu kazi ke adusubiza ko nta kibazo kuko abo bakorana benshi bamaze kuyimenya ndetse abona n’abandi bitazabagora kuyimenya.

King James ari gukoresha umurongo wa Airtel akaba adateganya kuzakoresha indi mirongo. King James kandi si ugukoresha numero ya Airtel gusa kuko aranayamamariza.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

FELICITATION RUHUMURIZA, TURAGUKUNDA GUSA UZADUHE NUMBER YAWE KABISA

EPI yanditse ku itariki ya: 13-09-2012  →  Musubize

Kingi jemusi ari kurya abana wallahi

comatere yanditse ku itariki ya: 12-09-2012  →  Musubize

NONE SE KO MUTATUBWIRA IYO NUMBER?

yanditse ku itariki ya: 12-09-2012  →  Musubize

NONE SE KO MUTATUBWIRA IYO NUMBER?

yanditse ku itariki ya: 12-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka