Kina Music yasubitse igitaramo cya Igor Mabano

Inzu ya Kina Music Igor Mabano abarizwamo yasubitse igitaramo cyiswe ‘Urakunzwe’ bari bamaze iminsi bategura cyari giteganyijwe kuzaba ku itariki ya 21 Werurwe 2020, kinasubikwa abantu bari bamaze kugura amatike.

Iri ni itangazo rya Kina Music risubika icyo gitaramo
Iri ni itangazo rya Kina Music risubika icyo gitaramo

Mu masaha y’umugoroba w’itariki ya 10 Werurwe 2020, nibwo Ishimwe Clement uyobora Kina Music yashyize hanze itangazo risaba ko abari bategereje icyo gitaramo bakwihanganira isubikwa ry’iki gitaramo cyaburaga iminsi 11 gusa ngo kibe.

Mbere y’uko iri tangazo risohoka, umunyamakuru wa Kigali Today yavuganye na Ishimwe Clement amubwira ko bazagira icyo batangaza mu mpera z’icyumweru, bamaze kuvugana n’Umujyi wa Kigali.

Abajijwe niba hari ikindi bavugana n’Umujyi wa Kigali gitandukanye n’amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe yo gukumira no kwirinda Coronavirus, Ishimwe Clement yavuze ko baza kugira icyo batangaza vuba.

Mu masaha make yakurikiyeho, nibwo Ishimwe Clement yasohoye itangazo rivuga ko igitaramo gisubitswe, ariko asaba abafite amatike kuyagumana kugeza igihe icyorezo kizagabanya ubukana, ibikorwa bihuza abantu benshi bigasubukurwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka