Kid Gaju ngo ntiyamurikira Album ye mu kabyiniro

Umuhanzi Kid Gaju asanga uburyo Album ye ikomeye atayimurikira mu kabyiniro kandi ngo ntiyayimurika Radio na Weasel badahari ngo anabashimire.

Yagize ati: “Album yanjye iraremereye cyane ntabwo ari Album yo kumurikira muri club niyo mpamvu nateguye ikirori kugira ngo abantu bahabwe CD, baririmbirwe banishime ariko igitaramo kinini kiri umwaka utaha bitarenze mu kwa kabiri.”

Ikirango cyo kumurika Album ya Kid Gaju Sinzarambirwa
Ikirango cyo kumurika Album ya Kid Gaju Sinzarambirwa

Yongeyeho ko kuba Radio na Weasel batarabashije kuboneka byatumye akora igitaramo gisanzwe aho kumurika Album kandi ko yifuje ko abahanzi bose bakoze kuri alubumu ye bazaba bari mu gitaramo cyo kuyimurika.

Yagize ati: “Ubundi njyewe Abanyarwanda ngomba kubazanira abahanzi bose bakoze kuri Album yanjye. Impamvu ntakoze concert nini ngo nanjye ntumire abantu kuri Serena, ni Album yatinze cyane kandi yakozweho n’abantu benshi; abo mvuga ni abahanzi bayiririmbyemo twakoranye cyane cyane abantu mfata nka famille yanjye muri music Radio na Weasel ari nabo bantu bakwiye gushimirwa cyane”

Yakomeje ati: “... kuba ngeze ku gikorwa cya Albumu mbikesha Radio na Weasel; ni abantu batagomba kubura muri launch ya Album yanjye ya mbere. Kubera ko gahunda twagerageje dusanga mu mpera z’umwaka ubu ngubu biragoye kugira ngo abantu bose ubahuze,...”

Ibi byatumye ategura igitaramo na bamwe mu bahanzi mu bo bakoranye bakazataramira Abanyarwanda bishimira ko barangije umwaka; akazanaboneraho kuba ahaye abakunzi be Album “Sinzarambirwa” iriho indirimbo ze 12 mugutegereza igitaramo gikuru cyo kuyimurika Radio na Weasel nabo bahari.

Abahanzi bazaza kwifatanya nawe harimo Cindy wo muri Uganda bakoranye “Gahunda”; Dream Boys bakoranye “Ndakurwaye” n’abandi bahanzi nka Jay Polly bakoranye “Ngabira agatabi”, Bruce Melody n’abandi.

Iki gitaramo kibanziriza Albumu “Sinzarambirwa” ya Kid Gaju kizaba kuri iki cyumweru tariki 27 Ukuboza 2015 kuri “People’s Club” guhera ku isaha ya saa mbiri za nijoro aho kwinjira bizaba ari amafaranga y’u Rwanda 5000. Album izagurishwa 5000.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

AKORA IKI UYU SE?

AKORA yanditse ku itariki ya: 27-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka