Josee Chameleon yahakanye ko anywa ibiyobyabwenge

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru ejo tariki 19/07/2012 muri Serela Hotel i Kigali, Josee Chameleon yatangaje ko atajya afata ku biyobyabwenge nk’uko hari bamwe babimutekerezaho.

Josee Chameleon ari mu Rwanda aho yaje kwitabira igitaramo cyo kurwanya ibiyobyabwenge cyiswe Kesha Festival. Azakora ibitaramo bibiri mu mpera z’iki cyumweru.

Kimwe kizaba kuwa gatandatu tariki 21/07/2012 kuri stade Amahoro guhera ku isaha ya sa cyenda z’amanywa kugeza mu gitondo ikindi kibe ku cyumweru tariki 22/07/2012 muri Serena Hotel guhera saa moya za nijoro (19h) kugeza mu gitondo.

Josee Chameleon.
Josee Chameleon.

Kwinjira mu gitaramo cyo kizabera kuri Stade Amahoro ni amafranga 2000 na 5000 mu myanya y’icyubahiro naho kuri Serena Hotel ni amafranga 10000.

Muri ibyo bitaramo, Josee Chameleon azaba ari kumwe n’abandi bahanzi nyarwanda harimo King James, Riderman, Allioni, Dream Boys, Urban Boys, Rafiki, Kitoko, The Brothers n’abandi.

Josee Chameleon yaje mu Rwanda ari kumwe na murumuna we uzwi ku izina rya AK 47 ndetse n’abamubyinira hamwe n’abazamucurangira.

Chameleon na murumuna we AK 47.
Chameleon na murumuna we AK 47.

Chameleon yagaragaye cyane ari kumwe n’umuhanzi Vid Frank cyane cyane mu gukina amafilime kandi ngo ni inshuti kuva mu bwana; nk’uko Chameleon yabyitangarije.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka