Itorero Urukerereza ryateguye igitaramo Ndangamuco bise “Indamutso”

Itorero ry’Igihugu Urukerereza ryateguye igitaramo Ndangamuco bise “Indamutso” kikaba ari igitaramo kizaba tariki 20 Ukuboza 2015 muri Kigali Serena Hotel.

Nk’uko yabitangaje, Mariya Yohana, umuhanzikazi akaba n’umwe mubayobozi bakuru muri iri torero, yavuze ko iki gitaramo kizibanda ku mwimerere w’imbyino n’indirimbo by’u Rwanda.

Mu birori binyuranye iri torero rigaragaza Umuco Gakondo w'u Rwanda
Mu birori binyuranye iri torero rigaragaza Umuco Gakondo w’u Rwanda

Yagize ati: “Iki gitaramo kigamije guhesha agaciro umurage w’u Rwanda mu gihugu no mu mahanga hifashishijwe umuco wo gutarama no guhiga: mu mbyino n’imihamirizo, umurishyo w’ingoma, ubuvanganzo nyemvugo n’indi mikino n’imyidagaduro Ndangamuco byose biherekejwe n’ibicurangisho gakondo bizumvikanisha urwunge rw’amajwi y’Indashyikirwa”.

Itorero Urukerereza mu kwerekana Umuco Gakondo w'u Rwanda
Itorero Urukerereza mu kwerekana Umuco Gakondo w’u Rwanda

Iki gitaramo kitangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba aho kwinjira bizaba ari amafaranga y’u Rwanda 10 000.

Amatike araboneka kuri Sitade Amahoro i Remera kuva ku munsi w’ejo tariki 15 Ukuboza 2015 kugera ku itariki 19 Ukuboza buracya igitaramo kikaba, naho tariki 20 ku munsi nyirizina w’igitaramo amatike akazagurishirizwa kuri Serena Hotel ahazabera igitaramo.

Aba babyinnyi baba baratoranyijwe kubera ubuhanga bwabo
Aba babyinnyi baba baratoranyijwe kubera ubuhanga bwabo

Urukerereza ni Itorero Ndangamuco ry’Igihugu ryashinzwe mu mwaka w’I 1974 rifite inshingano yo guteza imbere umurage gakondo w’u Rwanda binyujijwe mu mbyino n’indirimbo.

Itorero ry'Igihugu Urukerereza riba rigizwe n'ababyinnyi batoranyijwe bavuye mu matorero yandi
Itorero ry’Igihugu Urukerereza riba rigizwe n’ababyinnyi batoranyijwe bavuye mu matorero yandi

Ni itorero ryagiye riserukira u Rwanda hirya no hino mu maserukiramuco hanze yarwo kandi aho rigeze hose rikiyerekana neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka