Itorero Inganzo Ngari rimo gutegura igitaromo cyo kwizihiza imyaka 10 rimaze rivutse
Itorero Inganzo Ngari riritegura kwizihiza imyaka 10 rimaze ribonye izuba, mu gitaramo kizaba ku wa 25 Ukwakira 2015 aho ngo bazahuriza hamwe abakunda imbyino gakondo n’umuco Nyarwanda.
Muri iki gitaramo nga hazaba harimo n’amatorero azava hanze y’u Rwanda cyane cyane ayo mu karere.

Nshimiyimana Gilles, ushinzwe itangazamakuru muri iri torero, yadutangarije ko bizaba ari ibirori bikomeye bityo bakaba bari kubyitegurana imbaraga n’ubwitonzi bwinshi.
Yagize ati “Dufite ubufatanye n’andi matorero yo mu bindi bihugu akomeye cyane cyane ayo mu karere tujya tubasha kubonana, tukaba tukiri kuvugana ku buryo nibigenda neza tuzakorana”.

Yakomeje agira ati “Abakunzi bacu tubafitiye ibintu byinshi tuzabereka. Twatangiye turi bakeya, akagufu kakiri gake ariko ubungubu tumaze kugira ingufu zihagije cyane mu rwego technique, kwambara, decoration mbese tuzashimisha cyane abakunzi bacu.”
Na Diaspora ngo ntibayibagiwe kuko ngo bateganya ko icyo gitaramo kizaca no ku ikoranabuhanga mu buryo bwa streaming bwerekana ibintu birimo kuba binyuze kuri interineti.
Inganzo Ngari yatangiye ari mbarwa none ubu irakabakaba abantu 100. Ngo iri torero ryatangiye rigizwe n’abantu batageze kuri 20 none ubungubu ababigize umwuga baririmo babarirwa muri 80 kandi ngo hari n’abandi bafite batabigize umwuga.
Nshimiyimana avuga kandi ko abashaka kwinjira mu Nganzo Ngari imiryango ikinguye, igikenewe ngo akaba ari ubushake n’ubushobozi.
Agira ati “Kwinjira mu itorero ntabwo bisaba ibintu byinshi cyane, ikintu cya mbere ni ukuba ubishoboye, hari criteres abatoza bagenda bareberaho, waba ubishoboye nta kindi kiba gisigaye.”

Igitaramo cy’isabukuru y’Inganzo Ngari ngo kizabera muri Serena Hotel ku wa 25 Ukwakira 2015 guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Icyakora ngo haracyari kare ko bavuga ibiciro byo kwinjira kuko bataramenye neza ibyo imyiteguro izabasaba nubwo bemeza ko igeze kure. Itorero Inganzo Ngari kandi rikubutse Singapore muri Chingay Festival 2015.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
INGANZO NGARI NDABAKUNDA UBURYO MWAKIRA ABANA BATO MUKABATOZA BINEZEZA CYANE
Yemwe Nganzo mwe ko twabonye mwaragiye na Turukiya ko mutabishyizemo muri iyi nkuru. Iki gitaramo tugitegereje turi benshi peeeee iminsi yaribaye myinshi! Courage turahari kandi tuzabashyigikira!!!!!!
cngz inganzo ngari umuco na akagozi karugingo kacika twashira turabashimira Ku gusigasira umuco Wacu kndi mubishoboye mwa gikorera petit stade kuko tubakunda turi benshi ndetse no Mu ntara mwaba mukoze
ncuti mwazagikoreye nko muri peti stade aho abakunzi benshi twaboneka n ubushobozi tukahasesekaramurakoze
I can’t wait, nzaba nahageze kabisaaa courage Inganzo love youu
Yes yes!!Twari tubakumbuye mugitaramo aho mudususurutsa bitagira abandi. Murabambere
Inganzo ngali turabakunda cyaneeeee Imana ijye ibaha ibyiza byose icyo gitaramo twiteguye kukizamo kuko abo mutaramira ntibagira irungu.muri abambere
Inganzo ngali turabakunda cyaneeeee Imana ijye ibaha ibyiza byose icyo gitaramo twiteguye kukizamo kuko abo mutaramira ntibagira irungu.muri abambere