Inyarwanda Ltd igiye guhuza ibyamamare mu Rwanda n’abafana babo

Sosiyete Inyarwanda Ltd ifite urubuga rwa internet www.inyarwanda.com yateguye ibirori byitwa Inyarwanda fans hangout bifite intego yo guhuza ibyamamare muri muzika n’ubundi buhanzi mu Rwanda hamwe n’abakunzi babo.

Agashya ka mbere muri ibi birori ni uko abakobwa 50 bazahagera mbere bazaba bambeye neza bazahabwa uburenganzira bwo kwinjira ku buntu, ndetse abafana bagera kuri babiri bazaba bambaye neza kurusha abandi nabo bakazahabwa telefoni ebyili zigendanwa z’agaciro kanini bagenewe n’iduka rya Schilo Phone. Ibi byiyongera kuri Tombola izatangwamo ibihembo bitandukanye bya MTN.

Si ibyo gusa kandi kuko hazaba hari Live Band izaba irimo gucurangira abantu umuziki wa Live, aba bakaziyongeraho imikino y’ikinamico zisetsa.

Muri ibi birori kandi bimaze kwemezwa ko hazagaragaramo ibihangange muri Muzika mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba nka Msechu, Ng’aNg’alito , Patricia na Judge Ian bazwi cyane mu marushanwa ya Tusker Project Fame aho bagiye bagaragaraza ubuhanga buhanitse muri muzika ariko bakagenda banikirwa n’Umunyarwanda Alpha Rwirangira.

Abafana n’ibi byamamare bazabasha kugaragara muri ibi birori aho umuntu wese azaba afite uburenganzira bwo kwifotozanya n’icyamamare ashaka ndetse agahita abasha gutahana ifoto kuri uwo munsi.

Ibi birori bya Inyarwanda Fans Hangout bigiye kuba ku nshuro ya Kabili. Ubuyobozi bwa Inyarwanda butangaza ko kugirango bukorere Abanyarwanda ibikorwa bishimishije bahisemo ko abazinjira muri ibyo birori ko bakwishyura amafanga 3000 kuri buri muntu na 5000 kuri Couple.

Biteganyijwe ko ibi birori bizaba tariki 23/12/2011 guhera ku isaha ya saa moya z’umugoroba muri Car Wash Bar& Resto iherereye mu mujyi wa Kigali.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka