Inyarwanda Fans Hangout izabera Passadena

Ibirori byiswe Inyarwanda Fans Hangout bihuza abahanzi n’ibyamamare byo mu Rwanda hamwe n’abafana babo bizabera i Gikondo muri Passadena Snack Bar ahasanzwe hazwi nko kwa Virgile aho kuba muri Car Wash.

Ubuyobozi bwa Inyarwanda.com bwatangaje ko izi mpinduka zije zitunguranye zatewe no kwirinda ko imvura yazahagarika ibirori ntibigeze mu gitondo nk’uko byifuzwa.

Ubuyobozi bwa Inyarwanda.com burisegura ku ngaruka iyo ariyo yose yaterwa n’izi mpinduka kandi buraha ikaze abantu bose bazaza muri ibi birori.

Muri ibi birori hateganyijwe ibintu byinshi birimo Red carpet, kwifotozanya no kuganira n’ibyamamare muri Muzika, Cinema, Kwerekana imideli, ba Nyampinga, Siporo, abanyamakuru n’abandi ba hano mu Rwanda. Bazataramirwa kandi n’abahanzi batandukanye nka Comedy Knight bazakina ikinamico zisetsa(comedy), Free Style ku bahanzi, Ben Nganji mu Inkirigito n’abandi.

Mu dushya duhishiwe abazaba bari muri ibi birori harimo ibihembo bya telefoni zizahabwa abantu babili bazaba bambaye neza, tombola y’ibicuruzwa bya MTN ndetse no kwinjirira ku buntu ku bakobwa 50 bazahagera mbere y’abandi.

Ibi birori bizatangira ku isaha ya saa moya z’umugoroba bikageza bucyeye. Kwinjira ni amafaranga 3000 ku muntu na 5000 k’uherekejwe.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka