Ikirori kidasanzwe ku munsi w’abakundanye

Urubuga rwa interineti rushya rutanga inama ku rukundo n’inkuru zinyuranye zivuga ku rukundo www.gukunda.com , kuri uyu munsi w’abakundana tariki 14/02/2012, rwateguriye abakunzi ikirori gishyushye aho baganira na benshi mu batanga ibiganiro by’urukundo ku maradiyo anyuranye ndete no kuri televiziyo.

Abo barimo Eddy Mwerekande ukora ikiganiro ijoro ry’urukundo kuri City radio, Liliane ukora ikiganiro Zirara Zishya kuri Flash Fm, Nicole ukora Ambiance Love kuri Salus, Dr Love Theogene wandika kuri gukunda.com, Any Salama n’abandi benshi bakerekwa filime y’urukundo ndetse bakanahabwa n’icyo kunywa.

Muri gahunda nyinshi zihari haraba hari na filime zijyanye n’urukundo ndetse n’imiziki y’urukundo iririmbwa ikanabyinwa n’ababyinnyi banyuranye harimo ababyina Salsa bo kwa Virgile.

Iki kirori kirabera Passadena kwa Virgile guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba aho kwinjira ari 3000 k’umuntu uri wenyine na 5000 k’uherekejwe bagahabwa Cocktail n’ibindi byo kunywa bishimishije.

Si aho gusa kandi kuko muri Sky Hotel barataramirwa n’umuhanzi Vd Frank guhera ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Kwinjira ni 2000 Frw k’umuntu umwe na 3000 k’uri kumwe n’uwe. Agashya kari hano ni uko Vd Frank ahemba couple iba yambaye neza kurusha izindi.

Uncle Austin, Jack-B, Sandra Muraji na Dofey uririmba igisope barataramira Hello’s Corner aho naho kwinjira ari 3000 k’uherekejwe na 2000 k’uri wenyine.
Kitoko we araba ari muri Cafe Restaurant Olympiade aho kwinjira ari kimwe no hejuru.

Abakundana rero nababwira iki ntihagire ubura aho ajya cyangwa ngo akererwe n’ibirori biba biri hirya no hino. Ni umwanya ndasimburwa wo kwereka uwawe ko umufite ku mutima.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

nanjye ibigabiro byanyu ndabikunda,ariko cyane cyane mbwiza ukuri,na waruziko

janet yanditse ku itariki ya: 14-02-2018  →  Musubize

nibe jye bakina fi rimi bihutire kuduha igice cyakabir

elias yanditse ku itariki ya: 23-02-2014  →  Musubize

ndabakunda nabumvise kuri fone mpita mbakunda ndashaka ko mwanyohereza ya film yokwigisha guca imyeyo kuko imishino yabagore bacu nikura nagatoya kdi twaragerageje pe 2ans ishize mudutabare rero murakoze

keza nsabimana yanditse ku itariki ya: 24-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka