Igitaramo kwa Mutangana na Elion Victory

Biteguwe na Talent Group, kuri uyu wa gatanu tariki 18/05/2012, Elion Victory, Khizz Kizito, Olivis, Paf G na Jack B barataramira abakunzi babo kwa Mutangana i Nyabugogo guhera 19h00.

Iki gitaramo kiri muri gahunda Talent Group yatangije yo gutegura ibitaramo by’abahanzi nyarwanda bizajya bibera muri Sky Hotel na La Belle Terasse hazwi nko kwa Mutangana i Nyabugogo buri weekend.

Agashya kazajya karangwa muri ibi bitaramo ni uko abahanzi bazajya baza kare maze abafana babo bifuza kwifotoranya nabo bakaba babikora kandi ku buntu amafoto bakayatahana; nk’uko byatangajwe na Phil Peter, umwe mu bagize Talent Group ari nayo nyiri ikinyamakuru kitwa Talent Magazine.

Abahanzi bazajya baba bataramiye kwa Mutangana kuwa gatanu ari nabo bazajya bataramira kuri Sky Hotel kuwa gatandatu kereka umuhanzi uzajya aba atari buboneke.

Iyo gahunda ngo izakunda neza ubwo amarushanwa ya PGGSS 2 azaba yarangiye kuko hari abahanzi bayarimo bataboneka mu minsi y’ikiruhuko (weekend) kubera ibitaramo hirya no hino mu gihugu byo kwiyereka abafana babo (Road shows).

Kubera ko abahanzi bazatarama muri iyi weekend nta muhanzi n’umwe muri bo uri muri PGGSS2, abataramira kwa Mutangana ni nabo bazatarama kuwa gatandatu kuri Sky Hotel. Abo bahanzi ni Elion Victory, Khizz Kizito, Olivis, Paf G na Jack B.

Ibitaramo bizajya bitangira ku isaha ya saa moya z’umugoroba naho kwinjira ni amafaranga 1000.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka