I Kigali hateguwe igitaramo kiswe “Traffic Lights Party”
Igitaramo kiswe “Traffic Lights Party” kizabera mu mujyi wa Kigali mu mpera z’iki cyumweru ngo kigamije kwishimira amabara y’imyenda abantu bamwe bambara ariko batazi icyo asobanura.
Icyo gitaramo giteganyijwe kuba ku wa gatandatu tariki 27/07/2013, kikabera muri Club Next & Lounge, kizatangira i saa moya za nimugoroba.
Remmy Lubega, umuyobozi wa RG Consult yateguye icyo gitaramo, avuga ko icyo gitaramo kigamije kwishimira cyangwa guha agaciro amwe mu mabara adakunze kwambarwa ariko abantu bamwe banayambara ntibabe bazi icyo asobanuye.
Agira ati “Iki gitaramo gikorwa ku isi hose kigamije kwishimira umwambaro cyangwa umuderi w’umwambaro ugezweho. Akenshi usanga nk’umuntu yambaye ikanzu y’umutuku cyangwa yambaye inkweto z’umuhondo ariko atazi icyo ayo mabara asobanuye.”
Lubega akomeza avuga ko abazitabira icyo gitaramo bijyanye n’insanganyamatsinko iy’icyo gitaramo bazaba bambaye mu mabara atatu.

Abazambara imyenda itukura bizaba bisobanura ko bafashwe cyangwa se bafite abakunzi, abazambara imyenda y’icyatsi kibisi bizaba bisobanura ko nta mukunzi bafite (single) naho abazambara umuhondo bo ngo bizaba bisobanura ko ari abantu basobanukiwe mu rukundo (open minded).
Lubega avuga ko atari itegeko ko abazitabira icyo gitaramo bazambara imyenda ifite ayo mabara. Ngo bashobora kwambara imyenda isanzwe. Agira ati “Abifuza kujyana n’insanganyamatsiko y’igitaramo babikora ariko nibaza bambaye ibisanzwe nta kibazo gihari.”
Abazitabira icyo gitaramo bazasusurutswa n’aba-DJs bakomeye barimo Dj SHIRU wo muri Uganda uzaba ari kumwe na DJ Nano, DJ Pius, DJ Miller ndetse na DJ D Nyce.
Usibye abo ba-DJs ngo Two4Real nayo izasusurutsa abazitabira icyo gitaramo aho izaririmba indirimbo yayo yitwa “Imitobe”. Muri icyo gitaramo kandi ngo hazaririmbamo umuririmbyikazi uri kuzamuka witwa Jody Phibi.
Kwinjira muri icyo gitaramo ni amafaranga y’u Rwanda 5000 kuri buri muntu. Icyo gitaramo cyatewe inkunga n’inzoga ya MUTZIG ndetse n’ikompanyi y’indege yo muri Uganda AirUganda.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|