Huye: Hateguwe igitaramo muri kaminuza y’u Rwanda ngo ibyo yagenewe biseruke ahabona
Mu ishami rya kaminuza y’u Rwanda rya Huye hari gutegurwa igitaramo cyizaba kuwa gatanu tariki 21/03/2014 guhera ku isaha ya saa moya, igitaramo ngo kizaba gishingiye ku kuba iryo shami rya kaminuza ryarerekejwe cyane ku bijyanye n’ubugeni n’ubuhanzi, kikazaba gifite insanganyamatsiko igira iti ‘uburere bwiza bucisha imfura mu mwijima.’
Ngo ni igitaramo cyateguwe n’itorero Indangamuco, nk’uko Jacson Mukwiye uyobora iri torero yabitangarije Kigali Today. Avuga ko icyi gitaramo cyateguwe ngo abantu benshi bafite impano z’ubuhanzi muri iyi kaminuza bajye ahagaraga, bamenyane kandi bafate ingamba zo kuziteza imbere.

Jackon Mukwiye yabwiye Kigali Today ko muri iki gitaramo batumiyemo orchestre Salus Populi izwi cyane ko ari iy’iyo kaminuza ndetse n’itorero Ikigabiro ryo mu gihugu cy’u Burundi. Bwana Mukwiye ati “Abenshi dufite uburyo bwo guhanga bunyuranye, harimo ababyina ikinimba, amaraba, igishakamba uwo ukaba umwihariko wacu nk’Abanyarwanda.
“Hari ariko n’abandi b’abahanga mu gukina amakinamico, abahanzi b’imivugo, abashobora gukora amashusho, mbese ubuhanzi butandukanye. Aba bose turagira ngo bajye ahagaragara kandi bagaragaze ko n’ubundi ishami ryacu ari kaminuza ijyanye n’ubugeni n’ubuhanzi.”
Iki gitaramo nko cyizabera mu nzu mberabyombi y’iyi kaminuza aho ikorera i Huye, aho bita muri Audi (Grand Auditorium ku bahamenyereye), kwinjira bikazaba ari ubuntu ariko abaturiye iyo kaminuza bagasusuruka.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|