Happy People ya 2012 azashyushywa n’umu DJ uturutse muri Amerika
Muri Happy People y’uyu mwaka hazaba harimo Dj Fully Focus uturutse muri Amerika aho azaba ari gufatanya na Dj Khalim wa hano mu Rwanda nk’uko twabitangarijwe na Aimé Chrispin umwe mu bategura Happy People.
Happy People 2012 izaba tariki 31/12/2012 guhera ku isaha ya saa yine z’umugoroba kugeza mu gitondo tariki 01/01/2013 kuri National Library Kacyiru hafi ya Ambassade y’Amerika.

Muri iki kirori hazaba hari icyo kurya n’icyo kunywa. Kwinjira ni amafranga 10000.
Happy People ni ikirori kiba buri mpera z’umwaka kikaba kimenyereweho guhuza abantu bavuye impande zitandukanye barimo na diaspora nyarwanda.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ntabwo arihato ahubwo uyu mwaka abantu bazahagere kare Kuko amatike abaze kandi imiryago izafugwa kare.
Buriya se ntihazaba hato cyane ugereranyije n’abantu bazitabira kiriya kirori!