Hagiye gushyirwaho akanama gashinzwe ibikorwa bya Nyampinga w’u Rwanda

Hagiye gushyirwaho akanama kazaba gashinzwe gukurikirana ba Nyampinga mu buzima bwa buri munsi; nk’uko byatangajwe na Makuza Lauren ushizwe guteza imbere umuco muri Minisiter y’umuco na Siporo.

Nyampinga w’u Rwanda azaba afite umuntu ushinzwe kumuyobora no kumugira inama mu bijyanye n’imyitwarire kandi hazanashyirwaho akanama gashinzwe gukurikirana ibikorwa bye.

Abakobwa 15 batoranyijwe guhatanira umwanya wa nyampinga w’u Rwanda ubu bari ahantu bari kwitabwaho (boot camp) muri Elegancy Hotel ku Kimihurura bahabwa amahugurwa ku bijyanye na siporo, umuco, gahunda za Leta ndetse n’uburyo bakitwara imbere y’abantu benshi.

Ubwo abo bakobwa biyerekaga itangazamakuru tariki 29/08/2012, Aurore Mutesi Kayiranga ufite numero 1, yatangaje ko ubuzima bwa hariya bari butoroshye kubumenyera cyane cyane ku bijyanye n’imirire.

Bamwe muri abo bakobwa bari kugaburirwa amagi atetse mu mazi, imbuto n’ibindi bituma bata ibiro.

Igikorwa cyo gutoranya abakobwa bazahatanira kuba Nyampinga w’u Rwanda 2012 cyabereye mu Ntara eshanu z’igihugu ibi bikaba byarabaye mugikorwa cyamaze amezi 2 uhereye igihe cyatangiriye.

Igihembo gikuru kizahabwa umukobwa uzegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2012 ni imodoka yo mu bwoko bwa Haval M2 ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 12 ikazaba inafite ikirango cyayo.

Abakobwa bose bahatanira kuba Miss Rwanda 2012.
Abakobwa bose bahatanira kuba Miss Rwanda 2012.

Igitaramo cyo gutangaza uwabaye Nyampinga w’u Rwanda 2012 kizaba kuri uyu wa gatandatu tariki 01/09/2012 i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha hazwi nka Expo-Ground. Kizatangira saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba. Kwinjira muri icyo gitaramo ni amafranga 10000 mu myanya y’icyubahiro na 5000 ahasanzwe.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mani mwali mayeho umwe kwabo bagole kuko hali uwo nkunze

kalemera marvin yanditse ku itariki ya: 10-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka