Gakondo Group irataramira abakunzi bayo muri Hotel des Milles Collines

Itsinda Gakondo Group rigizwe n’abahanzi 13 harimo n’abakomeye nka Teta Diana, Jules Sentore, Daniel Ngarukiye, Nziza Francis n’abandi, na Masamba Intore uriyobora, kuri uyu wa 17 Nyakanga 2015 rirataramira abakunzi baryo muri Hotel des Milles Collines.

Mu gihe hari hashize amezi agera muri atanu badataramira muri iriya Hotel nk’uko byahozeho, mu kiganiro twagiranye na Munyanziza Francis uzwi ku izina rya Nziza Francis, ari na we wadutangarije bwa mbere iby’iki gitaramo, yavuze ko atari yamenya neza niba ibi bitaramo bizahoraho.

Gakondo Group igiye kongera gutaramira abakunzi bayo.
Gakondo Group igiye kongera gutaramira abakunzi bayo.

Yagize ati “Iriya affiche ni iyongera kwereka abantu ko Gakondo yari imaze igihe idahari yongeye yagarutse, twaherukaga mu kwezi kwa kabiri urumva ko ari igihe kinini.”

Yakomeje agira ati “Ni bimwe Polisi yari igisuzuma by’urusaku sinzi icyo bakemuyeho bakaba batwemereye gukomeza, bivuze ko ahari basanze nta kibazo.”

Masamba Intore, ukubutse mu mahanga kuririmba mu bitaramo byo kwibohora, ubwo twaganiraga kuri uyu wa kane tariki 16.7.2015 tumubaza niba yaba ari gahunda yahozeho yo kuhataramira buri wa gatanu basubukuye na we yadutangarije ko atari yabimenya neza.

Yagize ati “Njye ntabwo ndimo kubikurikirana neza kuko urabona ni bwo nkiza, ni uko bari bambwiye ngo ejo hari igitaramo turacyitegura, ubwo yenda dushobora kuzamenya gahunda zose mu minsi iri imbere.”

Iki gitaramo cyiswe “A coming back of an Icon” kiraba kuri uyu wa gatanu tariki 17 Nyakanga 2015 guhera i saa moya kugera saa yine za nijoro, kwinjira bikaba ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10 ariko ngo ukayabonamo icyo gufungura.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka