Gaby Kamanzi, Patient Bizimana, Liliane Kabaganza n’abandi mu gufasha mu mibanire y’ingo

Abahanzi batandukanye harimo Gaby Kamanzi, Patient Bizimana, Liliane Kabaganza, Aimé Uwimana n’abandi banyuranye, bahamagawe mu gutanga umusanzu wabo mu nyigisho zagenewe ingo z’abashakanye mu itorero rya Restauration Church.

Izo nyigisho zizamara icyumweru, zatangiye tariki 18-25/08/2013 aho hazaba hatangwa inyigisho zinyuranye zigamije gukangurira ingo z’abashakanye kurushaho kubana mu mahoro no mu rukundo barushaho kwiragiza Imana mu byo bahura nabyo muvbuzima bw’ingo.

Iki giterane gifite insanganyamatsiko igira iti :«Imfatiro z’urugo kubashakanye », tubisanga muri Zaburi 11 :3”.

Liliane Kabaganza nk’umwe mu bahanzi bamaze kubaka urugo rwabo ndetse akaba ari n’umwe mubiyambajwe mu gufasha muri iki giterane, yadutangarije ko iyi gahunda yamushimishije cyane kandi akaba asanga koko igihe cyari kigeze ngo iki giterane kibe.

Liliane Kabaganza.
Liliane Kabaganza.

Ubwo twamubazaga inyungu abona iki giterane kizagira ku miryango, yadusubije agira ati : « Inyungu yo ntiyabura kubamo kuko niba byaratekerejwe ni uko hari ikibazo cyagaragaye mu ngo; ubwumvikane mu ngo, ama divorces,…habeho gutangwa inyigisho kugira ngo ufite amatwi yo kumva yumve... ».

Twakomeje tumubaza nk’umuhanzi, uruhare rwe kugira ngo ingo z’abakristu zibe zarushaho kubana mu mahoro, asubiza ati : « Ndabumva cyane, biriya bataranabitekereza njye nari naratangiye gutanga ubutumwa bujyanye n’ingo. Hari filime nanditse njye na mama Zoulu turanayikina ivuga ku buzima bw’ingo. Twayise « Wabikoreye iki? » ».
Liliane Kabaganza yakomeje adusobanurira ko muri filime yabo bavugamo umugore witwaraga nabi akemera no gushukwa n’abasore bo hanze nyuma urugo rwe rurasenyuka.

Gaby Kamanzi.
Gaby Kamanzi.

Patient Bizimana, umuhanzi nawe watumiwe, akaba we ari bunaririmbe kuri uyu munsi tariki 19.8.2013, ni umuhanzi utarubaka urugo. Ubwo twavuganaga tumubaza kuruhande rwe inyungu abona iki giterane gifite, yarimo yitegura kujyayo, yadusubije agira ati : « ibyo nzakura muri iki giterane biri buntegure kandi bikazanambera impamba, ningera igihe cyo gushaka bizamfashe».

Yoshuwa Masasu, umuyobozi Mukuru w’itorero rya ‘‘Restauration Church’’ ari naryo ryateguye iki giterane, mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo bateguraga iki giterane yagize ati : "Turi mu gihe abashakanye bugarijwe n’ibibazo ndetse n’intambara z’urusobe. Hirya no hino mu gihugu ntidusiba kumva amakuru y’umugabo wishe umugore cyangwa umugore wishe umugabo, gutana kw’abashakanye n’ibindi bibazo bitandukanye.’’

Patient Bizimana.
Patient Bizimana.

Yakomeje avuga ko ingo z’abakirisitu nizibana neza u Rwanda rwose ruzagira amahoro. Yagize ati : « Itorero mbereye umushumba rigizwe n’abakristo, kandi abo bakristo bakaba ni Abanyarwanda, umusanzu wabo nk’abakozi b’Imana ni ukwigisha abashakanye kubana mu mahoro kuko iyo abashakanye bubatse ku mfatiro nzima, imiryango iba mizima, imiryango yaba mizima itorero rikaba rizima, n’igihugu kikagira amahoro».

Bamwe mubakozi b’Imana bazatanga inyigisho muri iki giterane harimo Apostle Gitwaza, Apostle Yoshuwa Masasu, Umuvugabutumwa Kwizera Emmanuel, Pasiteri Antoine Rutayisire n’abandi.

Zimwe mu nyigisho ziri gutangwa, uko iminsi ikurikirana : ku munsi wa mbere hatanzwe iyitwa « Abashakanye mu ngobyi ya Edeni », kuri uyu munsi wa kabiri haratangwa iyitwa « Abashakanye muri iki gihe cy’iterambere».

Ku munsi wa gatatu hazatangwa iyitwa “Abashakanye mu kubana akaramata », ku munsi wa kane hazatangwa iyitwa «Abashakanye mu bucuti magara » naho kuwa gatanu « Abashakanye mu mibereho yo kunyurwa ».

izi nyigisho ziri gutangwa mu matsinda kuva ku isaha ya saa munani z’amanywa ari nabwo biri gutangira kugera saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba. Naho kuva saa kumi n’imwe n’igice kugera saa mbiri z’ijoro hakaba amateraniro y’ububyutse. Iki giterane kiri kubera ku itorero rya « Restauration Church » ku Kimisagara.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

Ibitekerezo   ( 1 )

Iki giterana kiziye igihe aho abantu bashiyngirwa,nyuma y’igihe gito ukumva umupanga niwo bifashisha bakemura ibyabananiye! Imana itabare ingo!

alias yanditse ku itariki ya: 27-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka