Frank Joe akeneye ijwi rya buri Munyarwanda kugira abashe gukomeza Big Brother

Umwe mu Banyarwanda babiri bitabiriye amarushanwa ya Big Brother Africa, Frank Joe, yashyizwe mu bantu umunani bafite amahirwe macye yo gukomeza muri aya marushanwa mugihe adatowe n’umubare munini w’Abanyarwanda.

Ibi kandi bikaba bisobanura ko Frank Joe naramuka asezerewe, u Rwanda ruraba rusigaranye amahirwe make dore ko haraba hasigayemo Arthur Nkusi wenyine.

Frank Joe na Arthur Nkusi bahagarariye u Rwanda.
Frank Joe na Arthur Nkusi bahagarariye u Rwanda.

N’ubwo kugeza ubu Arthur Nkusi ahagaze neza, mugenzi we aramutse asezerewe ntibyabura nawe kumuca intege dore ko nawe mu minsi ishize yari ari mu bahagaze neza. Bisobanura ko na Arthur nawe akeneye gutorwa cyane kugira ngo akomeze guhagarara neza muri aya marushanwa.

Gutora abahanzi nyarwanda bari muri aya marushanwa ya Big Brother birakorwa muri ubu buryo: ujya ku rubuga http://bigbrotherafrica.dstv.com/Vote aho usabwa kwiyandikisha iyo uhageze, ugahitamo umuhanzi utora yaba Arthur cyangwa Frank Joe.

Ushobora kandi no gukoresha ubutumwa bugufi (sms) aho ujya aho wandikira ubutumwa bugufi muri telephone yawe maze ukandikamo ijambo VOTE ugasiga akanya ukandikaho izina ry’uwo ushaka gutora (Frank cyangwa Arthur) ubundi ugahita wohereza kuri 1616. Ibi ni kimwe k’uwakoresha yaba tigo, Airtel cyangwa MTN.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu kandi, abahanzi bose basigaye muri Big Brother uko ari 24 baraza gutarama bagaragaza buri wese impano ye. Iki gitaramo kandi nacyo mu gihe Frank Joe yaramuka yitwaye neza, bishobora nabyo kumwongerera amahirwe yo kuba yaguma muri iri rushanwa.

Twabibutsa ko Frank Joe asigaranye amahirwe y’uyu munsi ku wa gatandatu n’ejo ku cyumweru kugeza saa sita z’amanywa ku isaha ya hano mu Rwanda.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

banyarwanda dukunda iby’iwacu, mu ishyaka n’ishema duhorana turasabwa gutora frank joe maze agakomeza mu ntambwe zikurikira , murakoze

arthur yanditse ku itariki ya: 19-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka