Byinshi bikomeje kunengwa mu itorwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2014

Igikorwa cyo gutora Nyampinga w’u Rwanda 2014 cyarangiye kuwa gatandatu tariki 22/02/2.2014 ikamba ryegukanwa na Akiwacu Colombe w’amyaka 19 ahize abandi bakobwa 14 bahataniraga uwo mwanya.

Nyuma y’iki gikorwa abantu benshi bakomeje kunenga uko cyagenze n’imitegurire yacyo nyamara uyu mwaka hari ibigo bibiri (Rwanda Inspirations Back Up na East African Promoters) byegukanye isoko ryo kugitegura kugirango kigende neza kurusha umwaka ushize.

Bimwe mu bivugwa ko bitagenze neza mu itorwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2014 harimo kutubahiriza igihe aho iki gikorwa cyatangiriye ku isaha cyari giteganyijwe kurangiriraho, ibi bikaba byaratumye benshi mu bari bacyitabiriye barambirwa ndetse bamwe bagahitamo kwitahira.
Iki gikorwa kandi cyamaze amasaha menshi cyane birenze, ibi nabyo bikaba byaratumye bamwe bataha bitarangiye.

Habayeho guhuzagurika muri gahunda, ndetse n’abashinzwe kwicaza abantu ntibabikora uko bikwiye. Ibi byatumye bamwe mu bayobozi batabona ibyicaro, abandi bicara aho batari bakwiye kwicara.

Iki gikorwa kandi byagaragaye ko nta muyobozi mukuru wahawe ijambo cyangwa se wahawe umwanya wo kuvuga ijambo mu gihe bimenyerewe ko igikorwa nk’iki hagomba kubamo ijambo ry’umuyobozi umwe cyangwa barenze umwe bijyanye na gahunda iba yateguwe.

Imitegurire y’ahabereye ibirori nayo yarakemanzwe cyane. Imyambrire y’abakobwa bahataniraga kuba Nyampinga w’u Rwanda nayo yarakemanzwe kuko byose ntaho byagaragazaga umuco nyarwanda.

Uburyo abateguye iki gikorwa batahaye umwanya abaterankunga b’iki gikorwa nabyo byababaje benshi. Ubusanzwe iyo umuntu ateye inkunga igikorwa aba afite nawe ibyo yifuza nko kwamamaza ibikorwa bye cyangwa se kuvugwa kenshi mu rwego rwo kugira ngo nawe yumve yishimiye koko icyo gikorwa.

Nyampinga Akiwacu Colombe yambikwa ikamba na Nyampinga ucyuye igihe, Aurore Umutesi.
Nyampinga Akiwacu Colombe yambikwa ikamba na Nyampinga ucyuye igihe, Aurore Umutesi.

Ikipe yari ishinzwe protocol nayo ntiyabashije gukora neza akazi kabo ndetse ntibabashije no kwerekera abaza kwambika amakamba ba Nyampinga bityo birabananira. Uburyo ba Nyampinga bari babasize ibirungo (Make up) n’uburyo bari basokojwe nabyo byaranenzwe cyane.

Abahanzi baririmbye hariya nta kintu cyagaragazaga umuco mu gihe byari kuba byiza iyo wenda hatumirwa itorero ribyina Kinyarwanda cyangwa abahanzi baririmba umuco. Abahanzi bari bahari bazi kuririmba nabo ntibahawe ibicurangisho.

Isuku nke y’ubwiherero bwari buri gukoreshwa bigaragara ko hatari hatunganyijwe mbere y’uko ibirori bitangira, ibi bikaba byarabangamiye cyane abari bicaye mu myanya y’icyubahiro. Abashyushyarugamba nabo barakemanzwe kuko batitwaye neza ubona basa n’abahuzagurika.

Nta gikorwa kibura ibyo bakinenga ariko iki gikorwa cyo gutora Nyampinga w’u Rwanda ni igikorwa cyagakwiriye kwitonderwa cyane ko kiba ari igikorwa kiri ku rwego rw’igihugu, cyitabirwa n’abantu bakomeye mu gihugu kandi utowe akaba agomba guserukira igihugu hirya no hino.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

MUGERAGEZE GUCUKUMBURA BOMBORI BOMBORI MURI COTRAF-RWANDA. NGO IVUGANIRA ABAKOZI KANDI ABABO NTANAKIMWE BUJUJE NGO BITWE ABAKOZI. NI IMPUAZAMASENDIKA IGIZWE N’AMASENDIKA YA BARINGA ATANZWI N’AMATEGEKO N’UKO IYO TURUFU UWO BITA BICAMUMPAKA N’UMWAMBARI WE FRANCOIS WAVUYE MURI CESTRAR YARABIYOGOJE NONE BIRANGIYE AYOGOJE COTRAF

kavama yanditse ku itariki ya: 22-03-2014  →  Musubize

Oya uyumwana aratuje kandi yahoraga ubonako muriwe nta
bwoba abifitemo noguhora a mwenyura byabari birwanda.
ntimukage muca inte birashobokako ishutizanyu zitahi
se,ariko mubyemere mubashishikarize bazaze ubutaha, ok
please iwhyari niribi.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 3-03-2014  →  Musubize

ubutaha muzantumeho mbafashe gutoranya miss Rwanda wa 2015 mugutoranya miss Rwanda uzahesha ishema aka uzaduserukira murwego mpuzamahanga arikombajije abahisemo missrwanda wa2014 colombe aruta abakobwa barimuRWANDA?niba abagombagagutorwa baribitahiye nkuko birikuvugwa bategerejeababatoranya bakabura icyogikorwa cyari gusubikwa.

alias yanditse ku itariki ya: 1-03-2014  →  Musubize

Nti mukanenge gusa ariko koko ubuze nakimwe mubyagenzeza,uwavuga ko naweharicyo ushaka kumvikanisha ntiyaba abeshe pee!tuge tunenga ariko tunashime.

Elias yanditse ku itariki ya: 1-03-2014  →  Musubize

Nti mukanenge gusa ariko koko ubuze nakimwe mubyagenzeza,uwavuga ko naweharicyo ushaka kumvikanisha ntiyaba abeshe pee!tuge tunenga ariko tunashime.

G.Eric yanditse ku itariki ya: 1-03-2014  →  Musubize

uyu mukobwa ntacyo abaye kandi yatsindiye abandi muri project ye "on est né pour réussir". gutsinda ntibisaba byinshi uyu mushinga we nihatari kabisa! njye niyo ibindi byaba byamunaniye nahita mwambika ikamba!!!!

kami yanditse ku itariki ya: 26-02-2014  →  Musubize

U Rwanda ni igihugu gifite aho kiva n’aho kigana. Ibi bisaba discipline mu nzego zose. Siniyumvisha uburyo abantu bakora amakosa akomeye nk’ariya mu muhango ufite izina y’igihugu (RWANDA), barangiza bakamara icyumweru bidegembya batarashyikirizwa ubutabera! Cyangwa se batarahamagaza abanyamakuru ngo bisobanure ku makosa baregwa, ayo bemera bakayasabira imbabazi, bakazihabwa cyangwa bakazimwa!

Ngombwa yanditse ku itariki ya: 26-02-2014  →  Musubize

Rwose, ku giti canjye, ngenekereje, kino gikorwa nagiha 2 kw’icumi, bitewe nuko cyaranzwe n’uguzagurika gukabije kubabiteguye na ba Nyampinga!Ndanakemanga cyane n’ubumenyi, ndetse n’ubushobozi bwa bariya ba judges rwose... Ntacyo mpfa n’uriya mwana w’umukobwa watowe, ariko, nkurikije ukuntu nabikurikiranye de A à Z, ntabwo ari we wahize abandi, haba mu bumenyi, ndetse no muburanga... I’so sorry for that!!!

Narabigaye yanditse ku itariki ya: 25-02-2014  →  Musubize

ibi byose ni amatiku. uyu mukobwa muramunengaho iki?. komeza wibereho chou

aimedo yanditse ku itariki ya: 25-02-2014  →  Musubize

Dore inkuru k’umuseke sha mwe murambeshya http://www.umuseke.rw/udukoryo-twinshi-muri-miss-rwanda-2014/

fifi yanditse ku itariki ya: 25-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka