Bye Bye Vacances izanye impinduka nyinshi
Igikorwa gitegurwa na Talent Detection Ltd kizwi ku izina rya “Bye Bye Vacances” benshi bamenyereye nk’igikorwa gitegurwa n’umunyamakuru akaba n’umuhanzi Gaston Rurangwa uzwi ku izina rya Skizzy, cyongeye cyaje ariko kikaba kizanye impinduka nyinshi.
Mu myaka yashize, iki gikorwa wasangaga kiba mu biruhuko bisoza umwaka w’amashuri binatangira uwundi, ariko kuri ubu ngo kizajya kiba muri buri kiruhuko cy’amashuri nk’uko Skizzy yabidutangarije.
Iki gikorwa kandi wasangaga kenshi gihuzwa n’ibitaramo byo kumurika alubumu z’abahanzi nk’uko umwaka ushize byagenze ubwo bagihuzaga no kumurika alubumu ya Lil G ariko kuri ubu ntibizasubira nk’uko Skizzy yakomeje abidutangariza.

Skizzy kandi yongeyeho ko iki gikorwa kitazongera guhuzwa na “Talentum” amarushanwa yo gushaka impano, dore ko cyahuzwaga na final y’aya marushanwa ariko kuva ubu ntibizongera guhuzwa.
Yagize ati: “Kuri ubu harimo impinduka nyinshi, kuriya mwabonaga Bye Bye Vacances iba rimwe mu mwaka ntibizongera ahubwo izajya iba buri vacances kandi nta kindi gikorwa izongera guhuzwa nacyo. Talentum izajya yishakira imbaraga zayo naho Bye Bye Vacances iharirwe urubyiruko rwenda gusubira mu mashuri…”.
Kuri iyi nshuro kandi, Bye Bye Vacances izahuza abahanzi banyuranye bakunzwe cyane hano mu gihugu, abashyushyarugamba (MCs) banyuranye nabo bakunzwe cyane hamwe kandi n’aba Djs bakunzwe cyane.

Bamwe mu bahanzi bazaba bahari harimo Bruce Melody, King James, Jody, Paccy, Jay Polly, Dream Boys, Sgt Robert, Jules Sentore, Itsinda ribyina rya Sick City Entertainment n’abandi.
Abanyarwenya bazagaragara muri iki gikorwa harimo Arthur Nkusi na Babou. Abashyushyarugamba (MCs) bazaba bahari ni Anitha Pendo, Mc Tino, Kate Gustave na Phil Peter. Hazaba kandi hari na Platinum Djs.
Bye Bye Vacances kuri iyi nshuro ikaba izabera muri “Car Wash” ku itariki ya 8.8.2014 guhera ku isaha ya saa munani z’amanywa aho kwinjira bizaba ari amafaranga y’u Rwanda 2000 na 3000 k’uherekejwe (Couples).

Talent Detection Ltd ibinyujije mu mushinga wayo yise “Nezerwa Project” isanzwe itegura ibikorwa by’imyidagaduro nka Talentum, Kids Premier Festival na Bye Bye Vacances.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|