Bimwe utari uzi ku bukwe bwa Beyonce na Jay Z

Nyuma y’imyaka umunani Beyonce na Jay Z bakoze ubukwe hagaragajwe bimwe mu bintu bitari bizwi byabaye ku munsi w’ubukwe bwabo.

Ku itariki 04 Mata 2008 ni bwo ibi byamamare mu kuririmba byakoze ubukwe mu ibanga rikomeye, mu Mujyi wa New York ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ubukwe bwa Beyonce na Jay Z bwagizwe ibanga rikomeye.
Ubukwe bwa Beyonce na Jay Z bwagizwe ibanga rikomeye.

Igitangazamakuru ESSENCE gitangaza ko bahisemo gukora ubukwe ku munsi wa kane w’ukwezi kwa kane mu rwego rwo guha agaciro umubare “4” ufatwa nk’uw’amahirwe kuri bo.

Beyonce yavutse tariki ya 04 Nzeli 1981 naho Jay Z avuka tariki ya 04 Ukuboza 1969. N’umwana babyaranye bamwise Blue Ivy IV (IV=4mu mibare y’Ikiromani). Nyina wa Beyonce na we yavutse tariki ya 04 Mutarama 1954.

Ubwo bakoraga ubukwe, batumiye abantu 40 gusa. Kandi na bo ntibari bemerewe kuzana terefone zabo mu bukwe mu rwego rwo kugira ibanga ibyo birori. Ikindi kandi ntabwo bigeze bagira abantu babambarira ku bukwe (best men/maids).

Ku bukwe bwabo bakoze ku wa 4/4 bari batumiye abantu 40.
Ku bukwe bwabo bakoze ku wa 4/4 bari batumiye abantu 40.

Ari Beyonce ndetse na Jay Z nta numwe wagize ubushake bwo kuririmba ku munsi w’ubukwe bwabo. Ahubwo ngo bifatanyije n’abatumirwa kubyiza zimwe mu ndirimbo zo mu njyana ya R&B na HIP HOP zacurangwaga muri ibyo birori.

Ikindi ngo ni uko ibirori byo kwishimira ubukwe bwabo byagejeje saa kumi n’imwe za mu gitondo, ku munsi ukurikiyeho, abatumirwa baba ari bwo bataha.

Ibi byamamare kuva byakora ubukwe byarushijeho kwinjiza akayabo k’amadorali kubera ibikorwa bitandukanye by’umuziki bibinjiriza harimo ibitaramo bakoranye hirya no hino ku isi, byitwa “On The Run”.

Kuva ku munsi w’ubukwe bwabo, uyu mugabo n’umugore bafatanyije, bamaze kwinjiza Amadorali y’Amerika arenga miliyoni 790 (arenga miliyari 600 FRW).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka