Anita Pendo ngo ababazwa n’abamutera urubwa kubera gutandukana na Producer David
Umunyamakuru, umukinnyi wa filime, Dj akaba n’umushyushyarugamba Anita Pendo akomeje kubabazwa n’abantu banyuranye bakomeje kugenda bamutera urubwa kubera gutandukana n’uwari umukunzi we Producer David.
Ibi bije nyuma y’uko Anita Pendo na Producer David bari bamaranye imyaka igera muri ibiri bakundana batandukanye ndetse bakanabyemera ku mugaragaro.
Nyuma y’uko babitangaje mu minsi ibiri ishize, hari amakuru yakomeje kugenda acicikana avuga ku rukundo rw’aba bombi ndetse cyane cyane yibanda ku kuba Anita Pendo akundanye n’abasore benshi.

Inkuru yababaje cyane Anita Pendo ni inkuru yagaragaye muri kimwe mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda yavugaga ko “Anita Pendo akomeje guca agahigo ko guhinduranya abasore nk’amakoti”.
Abinyujije kuri facebook kuri uyu wa kane tariki 9.10.2014, Anita Pendo yagaragaje akababaro ke agaragaza ko atari igitangaza kuba watandukana n’uwo mwakundanaga dore ko koko ari ibintu bisanzwe bibaho, anongeraho ko atishimiye ko bamutera urubwa.

Yagize ati: “Nta gahigo naciye kuko bibaho, anyway utaratandukana n’uwo bakundanye antere ibuye gusa hari abo urubwa rubera.”
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndikumana Laurent Ni Umunyeshuri W,iga Muri G S Muhehwe Jye Ukombibona Anita Si Umukombwa Mubi Natwe Turamwemera Ariko Nagire Ukwizera Akunde Umuntumwe Arekane Nabo Ba Nizzo Mbona Aribyo Byamufagukunda Nifuzakumubona Amaso Kumaso Azadusure Muri Rusizi Mumurenge Wa Rwimbogo Muri Mushaka Murakoze Mugire Ibihe Byiza!