Anita Pendo arakangurira abandi bakobwa kwitabira akazi ko kuba abashyushyarugamba (MC)

Umunyamakuru, umu Dj akaba n’umushyushyarugamba Anita Pendo arakangurira abakobwa bagenzi be kwitabira gukora kazi ko kuba abashyushyarugamba (MC) kuko asanga ari akazi nabo bashobora kimwe na basaza babo.

Mu kiganiro Anita Pendo umenyerewe muri uyu mwuga yagiranye n’umunyamakuru wa Kigali Today, yadutangarije ko ababazwa cyane no kubona nta bakobwa bitabira kuba aba MC.

Yagize ati: “Birambabaza iyo mbona abakobwa bagenzi banjye batinya kuba ba MC kandi rwose ari akazi keza kandi gahemba neza kandi abakobwa nabo bagashobora kimwe n’abahungu.”

Mc Anita Pendo na Mc Tino mu bitaramo bya PGGSS4.
Mc Anita Pendo na Mc Tino mu bitaramo bya PGGSS4.

Anita Pendo yakomeje atubwira ko n’ubwo kugeza ubu abakobwa bagakora hano mu Rwanda ari bake cyane, asanga nabo bitinya.

Yagize ati: “Turimo turi bake cyane, kandi abandi barimo baritinya…” yakomeje abigira nk’urwenya agira ati: “Erega n’imyaka irimo kugenda kandi nanjye mba mfite n’indi mishinga yindi ngomba gukora! Ubu se nintwita nyuma y’amezi icyenda nkabyara Guma Guma izamera ite?”

Anita Pendo kandi ni umu Dj.
Anita Pendo kandi ni umu Dj.

Kugeza ubu, Anita Pendo niwe mukobwa wenyine ubona ko akora umwuga w’ubushyushyarugamba (MC) mu buryo bw’umwuga aho usanga abandi bakobwa cyangwa abadamu bakiri bake kandi nabwo batabishyiramo imbaraga ngo babikore nk’abanyamwuga.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka