Alpha Rwirangira azaza mu Rwanda kuhakorera igitaramo cya Noheli

Umuhanzi Alpha Rwirangira wamenyekanye cyane kubera kwegukana intsinzi mu marushanwa ya Tusker Project Fame, ubu akaba asigaye abarizwa muri Amerika aho ari kwiga, aratangaza ko azaza mu Rwanda kuhakorera igitaramo cya Noheli.

Alpha Rwirangira umaze kumenyerwa nk’umwe mu bahanzi bizihizanya Noheli n’abana, arategura igitaramo kizaba tariki 25/12/2012 ku munsi wa Noheli ku manywa y’ihangu mu rwego rwo kwishimana n’abana.

Iki gitaramo ngarukamwaka kizabera muri Car Wash ariko ntaratangaza ibindi bijyanye nacyo kuko imyiteguro ikirimbanyije.

Alpha asanzwe akunda abana.
Alpha asanzwe akunda abana.

Tijara Kabendera, umunyamakuru wa ORINFOR akaba ari nawe uri gutegura iki gitaramo afatanyije na Bizimana Dawson mubyara wa Alpha Rwirangira, yadutangarije ko ubu Alpha azakorana n’abahanzi nyarwanda gusa mu gihe umwaka ushize yakoranye gusa na bagenzi be barikumwe muri Tusker Project Fame.

Tijara yagize ati: «tuzahitamo abahanzi basanzwe bafite impano yo gutaramira abana kuko ari igitaramo cy’abana, kandi abo bahanzi bakaba bazi no kuririmba live kuko nta bya playback bizaba bihari…’’.

Alpha n'abana.
Alpha n’abana.

Iki gitaramo ngo kizaba ari umwimerere (live) 100 %. Tijara yakomeje adutangariza ko bidahindutse, Alpha azagera mu Rwanda tariki 15/12/2012.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Wlcm alpha wari ukumbuwe!

Mwizewa yanditse ku itariki ya: 28-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka