Affiche ya Riderman yihishemo ubutumwa bwinshi

Affiche igaragaza imurikwa rya alubumu ya gatatu y’umuhanzi Riderman yitwa Igicaniro iriho udushya twinshi cyane. Ibi ndabivuga kuko n’uwayireba atazi gusoma rwose ntiyabura kugira byinshi asigarana ariko simpamya ko Riderman atagusobanuriye ubutumwa muri mu bishushanyo biriho Wabasha kubyivumburira!

Kubera iyo mpamvu twahisemo kumubaza ibisobanuro bihagije ku bigaragara kuri iyi affiche nk’umuriro ndetse n’amababa agaragara inshuro ebyiri rimwe rireba imbere irindi rireba inyuma.

Riderman avuga ko umuriro urasobanura igicaniro. Igicaniro ni izina ry’imwe mu ndirimbo z’uyu muhanzi akaba ari nayo yahisemo kwitirira iyi alubumu. Muri iyi ndirimbo agira ati “Ncigatiye igicaniro, Mana mfasha ntikizime! ...sinshaka ko umuriro wanjye wazima hato nkazisanga mu mwijima!”

Amafoto abiri y’uwo muhanzi, imwe ireba imbere indi ireba inyuma, Riderman yavuze ko aya mafoto asobanuye ko mu buzima bw’umuntu habaho ibintu bibiri: hasi no hejuru cyangwa se imbere n’inyuma, bigaragazwa no kugwa no kubyuka! Yagize ati “Hariya ubona ndeba imbere bisobanura nyine ko umuntu mu byo akora agomba guharanira kujya mbere no kureba imbere. Hariya ndeba inyuma bisobanura kureba ibyahise kuko nk’uko Umunyarwanda yabivuze, utazi aho ava ntamenya n’iyo agana. Bisaba gusubiza amaso inyuma kugirango ushobore kumenya icyo wakora kugirango utere imbere.”

Kuri affiche ye kandi hagaragaraho muriro. Riderman yasobanuye icyo ushaka kuvuga muri aya magambo: “Ncigatiye igicaniro kugira ngo kimurikire mbashe kubona mu nzira iyo mva n’iyo ngana. Iyo umuntu agenda mu mwijima ntabasha kumenya aho ajya, kandi ugenda mu mwijima ashobora kuhahurira n’ingorane nyinshi.”

Akandi gashya kari kuri affiche yamamaza kumurika alubumu ya Riderman ni uko Riderman agaragara nk’ufite amababa. Aha ho yadusobanuriye agira ati: “Biriya byo ni amateka yanjye, urabyibuka ko nabaga mu itsinda ryitwa Inshuti z’Ikirere. Nawe urabyumva nyine ntiwaba inshuti y’ikirere udafite amababa!”.

Ikindi wenda ariko kitatungura cyane ni ibara ry’umutuku ryiganjemo. Ibi byo utanabajije wahita wumva ko ari ibara ry’umuriro biza kuzuzanya n’igicaniro.

Igitaramo cyo kumurika iyi alubumu kizaba ku itariki ya 24/12/2011 muri Petit Stade i Remera. Kwinjira ni amafaranga 2000 ahasanzwe na 5000 aha VIP. After Party izabera muri Quelque Part Bar Resto.

Clemence Keza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ese riderman afite album zingahe ese iyo album shyashya azayisohora tariki yakangahe

abijuru cynthia yanditse ku itariki ya: 14-12-2012  →  Musubize

FIRST OF ALL NDABASHIMIYE KUBERA AMAKURU YANYU NDIFUZAKO MWKONGERAMO IGIHE KININI MUVUGA KURI ENTERTAINMENT KANDI INZOZI ZANJYE MUZAVAMO ABANYAMAKURU BEZA THANK U

NDAYIZEYE JEAN PAUL yanditse ku itariki ya: 15-12-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka