Abanyarwanda baba mu Bushinwa bagize ubusabane
Nk’uko bisanzwe bibaho buri mwaka, tariki 13/07/2013, Abanyarwanda baba mu mujyi wa Guangzhou mu Bushinwa bakoze ubusabane ndetse banakira abanyamuryango bashya.
Banasuzumiye hamwe ibikorwa byagezweho muri uyu mwaka ndetse banareba ibyakorwa kugirango umuryango wabo utere imbere. “Intego y’iyi diaspora ni ukurangwa n’ubumwe twihesha agaciro aribyo bizatugeza ku majyambere ahamye”; nk’uko byatangajwe na Perezida wa diaspora Guangzhou-China, Emmanuel Muvunyi Ndayisenga.

Uwo muhango wari witabiriwe n’umushyitsi mukuru ariwe ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, Francois Ngarambe, waboneyeho gushima ndetse no kuganiriza abo banyamuryango ba diaspora ku gikorwa kiza nk’icyo cyibafitiye akamaro.
Yabibukije ko nubwo bari mu Bushinwa baje guhaha ubumenyi ndetse ko bagomba kuhigira byinshi aribyo bazajya bajyana aho bavuka kugirango twese hamwe twubake u Rwanda rwacu.

Uwo muhango wari witabiriwe n’abantu basaga 150 baturutse mu bice bitandukanye by’u Bushinwa ndetse n’inshuti zabo zituruka mu bihugu bitandukanye.
Nyuma yo kumva no kungurana ibitekerezo na Ambasaderi Ngarambe Francois bahawe umwanya wo kubaza ibibazo, uyu muhango ukaba warashojwe n’imbyino z’umuco nyarwanda maze barasabana karahava.
Iyi nkuru twayohererejwe na Emmanuel Ndayisenga
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mukomerezaho, twiheshe agaciro.