Abanyarugarama basusurukijwe na “Tigo” na “Ni Nyampinga” biratinda

Abaturage bo mu murenge wa Rugarama, mu karere ka Burera, bidagaduye, barishima ubwo “Tigo” isosiyete icuruza iby’itumanaho mu Rwanda ndetse n’umushinga “Ni Nyampinga” bajyaga kwerekana bimwe mu bikorwa byabo muri ako gace.

Mu masaha ya saa sita kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30/11/2013 nibwo bamwe mu bakozi ba “Tigo” bageraga mu isoko rya Rugarama, bazanye imizindaro mu modoka, baje kwamamaza bimwe mu bikorwa by’iyo sosiyete.

Nyuma y’igihe gito bamwe mu bakozi ba “Ni Nyampinga”, ikinyamakuru ndetse n’ikiganiro gikorwa kikanakorerwa abana b’abakobwa, nabo bahise bahasesekara nabo bikoreye imizindaro mu modoka.

Tigo na "Ni Nyampinga" baje kwamamariza ibikorwa byabo ahantu hamwe ndetse n'igihe kimwe.
Tigo na "Ni Nyampinga" baje kwamamariza ibikorwa byabo ahantu hamwe ndetse n’igihe kimwe.

Nyuma y’igihe gito bahageze bateguye aho bari bwerekanire ibikorwa byabo maze batangira gushyiramo imiziki, imizindaro bazanye iranihira ubwo bamwe mu baremye isoko batangira kwegera ahari kuvugira umuziki.

Uwabibonaga yibazaga uburyo izo kampani ebyiri, zikora ibintu bitandukanye, ziri bwamamaze ibikorwa byazo icyarimwe maze zikabasha kunezeza abari baje kwihera amaso.

Abakozi ba sosiyete ya “Tigo” bahise baha rugari abo muri “Ni Nyampinga” maze baba aribo babanza kwamamaza ibikorwa byabo.

Abashyushyarugamba bahise batangira gususurutsa abari aho ari nako bashyiramo indirimbo zikunzwe muri iki gihe zirimo “Fata Fata”.

Kuri "Ni Nyampinga" abantu bashimishijwe n'umwana w'umukobwa uri mu kigero cy'imyaka ine wabyinaga nta bwoba maze agatsinda abandi bahiganaga.
Kuri "Ni Nyampinga" abantu bashimishijwe n’umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka ine wabyinaga nta bwoba maze agatsinda abandi bahiganaga.

Ibyo byatumye abantu bashyuha maze abashyushyarugamba batangira gusaba ababishaka kujya ku rubyiniro hejuru kurushanwa kubyina bagahabwa ibihembo.

Niko byagenze maze bamwe mu rubyiruko, rwiganjemo abakobwa, bajya kurushanwa kubyina maze uwarushije abandi agahabwa igihembo kigaragaza ibikorwa bya “Ni Nyampinga”, ari nako bigisha abakobwa kugira ibyemezo bihamye birinda ibishuko.

Byaje gushimisha abantu kurushaho ubwo umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka ine yajya ku rubyiniro, kurushanwa kubyina maze akarusha abandi bana b’abakobwa bari bari kumwe, nubwo byagaragaraga ko ari we muto wari ubarimo.

Nyuma y’igihe kigera ku isaha imwe irengaho iminota mike “Ni Nyampinga” yashoje kwamamaza ibikorwa byayo maze amashyushyarugamba ba “Tigo” nabo batangira gushyiramo imiziki abakurikiranaga ibikorwa bya “Ni Nyampinga” bahita bimukira kuri “Tigo”.

Aha abantu babyinnye biratinda maze bashimishwa cyane n’ababyinnyi “Tigo “ yari yazanye. Aba babyinnyi babyinnye igihe kirekire kandi babyina mu buryo budasanzwe, Abanyarugarama batamenyereye.

Babyinnye indirimbo nyinshi zitandukanye ziganjemo inyamahanga nka “Personally” ya P-Sqaure, indirimbo zo muri Kongo bakunze kwita “Inzayirwa” ndetse n’izo mu Rwanda zirimo “Fata Fata”.

Ababyinnyi ba Tigo babyinaga mu buryo bushimisha ababarebaga.
Ababyinnyi ba Tigo babyinaga mu buryo bushimisha ababarebaga.

Aba babyinnyi, abakobwa babiri ndetse n’abasore babiri, bashimishije Abanyarugarama kuburyo iyo babaga bari kubyina babitegerezaga gusa nta kindi bakora. Barangije kubyina Abanyarugarama batabishaka kuburyo bakomeje kuvuga ngo bagaruke.

Ibyo birori byasusurukije Abanyarugarama cyane. Nubwo bamwe bahamya ko bene nk’ibyo birori birebwa gusa n’urubyiruko aha ho siko byagenze kuko n’abantu bakuru barimo abasaza n’abakecuru bari baje mu isoko nabo bari baje kwihera ijisho.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka