Abakundana bateguriwe igitaramo i Rugende ku mafarashi

Abahanzi barimo Charlie, Nina na Big Farious, bateguye igitaramo kizabera i Rugende mu rwego rwo gushimisha abizihiza umunsi w’abakundana.

Tariki ya 14 Gashyantare ya buri mwaka, abantu benshi bayifata nk’umunsi w’abakundanye, ku isi yose ukizihizwa mu buryo butandukanye.

Abahanzi batandukanye bateguye igitaramo ku bizihiza umunsi w'abakundanye.
Abahanzi batandukanye bateguye igitaramo ku bizihiza umunsi w’abakundanye.

Ku Cyumweru, taliki ya 14/02/2016, ubwo uyu munsi uzaba wizihizwa, bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda bishyize hamwe, bateguye ibirori bizabera Romanz Park i Rugende, ahazwi nko ku Mafarashi.

Abo bahanzi barimo Big Farious ukomoka mu gihugu cy’u Burundi ndetse na Charlie na Nina bafatanije kuririmba indirimbo igezweho muri iyi minsi izwi nk’“Indoro”. Hazaba kandi harimo DJ Pius ndetse n’umuhanzikazi Joddy.

Mu kiganiro twagiranye na Ngayaboshya Emma akaba n’umwe mu bateguye iki gitaramo, yadutangarije ko kujyana iki gitaramo i Rugende babikoze mu rwego rwo gushimisha abakundana, cyane ko aha hantu abantu benshi bakunze kuhakorera ibirori by’ubukwe ndetse n’ibikorwa byo kwifotoreza ku mafarashi abarizwa muri icyo kigo

Yagize ati “Twahisemo Rugende kuko n’ubusanzwe abakundana bakunda kuhasohokera bakanagendera ku mafarashi. Ikindi kandi hano hakunze no kubera ibirori by’ubukwe; byumvikana ko abakundana bahamenyereye. Ikaba ari yo mpamvu twahisemo kubazanira abahanzi ngo babasusurutse.”

Twamubajije kandi agashya abantu bazitabira icyo gitaramo bazahasanga, adutangariza ko abazabyitabira bazanagabanyirizwa ibiciro byo kugendera mu mafarashi ndetse n’ibikoresho bitembereza abantu mu kirere.

Iki gitaramo biteganijwe ko kizatangira isaa saba z’amanywa kugera saa yine z’ijoro. Kwinjira ni amafaranga ibihumbi bibiri (2000) ku muntu umwe n’ibihumbi bitatu (3000) ku muntu uherekejwe (Couple).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Byaribyiza ariko mufite abakobwa basanabi kbsa ariko byagera kuri Charlie bikaba agahumiramunwa. ubuse mwabuze abakobwa beza koko kdi abasore bo ari sawa?? sinkihaje kbsa. Ikigare cyacu nticyaza kubihirwa bigeze hariya.

also yanditse ku itariki ya: 12-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka