Uwari uhagarariye u Rwanda yegukanye Miss Black Belgium 2020

Raissa Mukolo ufite umubyeyi umwe w’umunyarwanda ni we wegukanye ikamba rya Miss Black Belgium 2020.

Miss Raissa MUKOLO
Miss Raissa MUKOLO

Amarushanwa ya Miss Black Belgium 2020 azwi nka MBB ku nshuro ya gatanu yari yitabiriwe n’abakobwa batanu n’abahungu batanu, amarushanwa yagombaga kuba yarabaye mu kwezi kwa Mata ariko aza kwimurwa kubera icyorezo cya COVID-19.

Raissa Mukolo wari uhagarariye u Rwanda ni we wegukanye ikamba, igihembo yashyikirijwe tariki ya 6 Nzeri 2020.

Raissa Mukolo ni umwana wa Dr Mukolo Ndjolo umuganga uzwi mu buvuzi bwo kubaga ndetse akaba yarubatse izina cyane mu myaka ya 1990 mu gace ka Mwenga muri Kivu y’Amajyepfo naho nyina akaba ari umunyarwandakazi.

Ubuyobozi bwa BBM buvuga ko ubwo yiyandikishaga mu marushanwa yifuje guhagararira igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ariko itsinda rya RDC ryarimo rihitamo abakandida ntiryamwemeza ahitamo guhagararira u Rwanda.

Raïssa Mukolo wize ikiganga avuga ko yakuze akunda ibijyanye no kwiyereka bikaba birangiye ashoboye kubigaragaza ndetse agize igihembo atsindira.

Umwaka wa 2020 umusigiye amahirwe yo kurangiza icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu birebana n’ubuzima, aho yatangaje ko yifuza gushyira imbaraga ze mu rwego rw’ubuzima cyane cyane mu bijyanye no kwigisha abantu bakora ubutabazi mu nzego z’ubuzima, umushinga we ukaba uri mu byamworongeye amahirwe nk’uko byatangajwe n’umwe mu bahitamo abatsinda.

Yagize ati, “Ni umwana ukiri mutoya kandi ufite umushinga mwiza mu gufasha abantu mu birebana n’ubuzima, dufite umuryango utagengwa na Leta uzajya gukorera mu Rwanda andi turizera ko tuzakorana na we.”

Raissa Mukolo afite uburebure bwa 1m75. Ikamba rya 2020 arisimbuyeho umunya-Nigeria Olivia Godfery warihawe muri 2019 nyuma yo kuryambura Aline Mfengue ukomoka mu gihugu cya Cameroon kubera imyitwarire mibi.

Abakobwa batsinda muri Miss Black Belgium bagomba kugaragaza umushinga uteguwe neza, uretse Raissa Mukolo wagaragaje umushinga wo gufasha abantu bakora ubutabazi mu buzima, uwo yasimbuye Olivia GODFERY yari yagaragaje ko azafasha abakobwa bagirwaho ingaruka no gucuruzwa.

Miss Black Belgium ni amarushanwa abera mu gihugu cy’u Bubiligi. Yashinzwe na Stéphane THALES ku bufatanye na Fadila LAANAN, akaba agamije kuzamura urubyiruko rw’abirabura ruba mu gihugu cy’u Bubiligi.

MBB ihuriza hamwe abakobwa bamurika imideri n’abikorera, naho ibikorwa byo gutora umukobwa n’umuhungu b’ubwiza gusumba abandi biba tariki 30 Mata buri mwaka, igikorwa gihuza nibura abantu 500.

Umukobwa n’umuhungu ba mbere batsindira MBB buri wese abona amayero 1000, bagahagararira urubyiruko rw’abirabura baba mu gihugu cy’u Bubiligi, bakemererwa kuzitabira amarushanwa Men Univers na Miss Monde, abatsindiye umwanya wa kabiri buri wese ahabwa amayero 500, naho abo ku mwanya wa gatatu bahabwa amayero 200.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

mumubwire aho ntuye angereho

gakara yanditse ku itariki ya: 15-09-2020  →  Musubize

Raïssa yahisemo guhagarira u Rwanda avuka BKV muri RDC ise Mukolo

Ndanga Adore yanditse ku itariki ya: 13-09-2020  →  Musubize

elle très belle

lg yanditse ku itariki ya: 13-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka