Umwana wa Cobra nyiri Cadillac yashimishijwe n’uko se yabatirijwe muri Yorodani nk’uko Yesu yabatijwe
Amandine Juru, Umukobwa wa Eugene Habimana wamenyekanye ku izina rya Cobra Cadillac kubera akabyiniro kitwa Cadilac yari yarubatse kagakundwa cyane mu Mujyi wa Kigali , yanejejwe cyane n’uko se yakiriye agakiza akabatirizwa mu mazi menshi.

Abicishije ku rubuga rwe rwa Facebook, Amandine Juru yagaragaje ko yishimiye cyane ukubatizwa kwa se, agira ati" Ntewe ishema na papa wanjye."
Cobra yabatijwe na Apotre Gitwaza Paul uyobora Zion Temple ku rwego rw’isi kuri uyu wa 29 Werurwe 2017, amubatiriza mu Mugezi wa Yorodani unyura mu gihugu cya Isiraheri, uwo mugezi ukaba ari wo Yezu Kirisitu yabatirijwemo.
Cobra ari mu itsinda ryajyanye na Apotre Gitwaza mu gihugu cya Isiraheri, aho bari mu rugendoshuri rugamije gusobanukirwa amateka y’iki gihugu, kivukamo uwo bafata nk’umucunguzi wabo.




Dore Video igaragaza Apotre Gitwaza abatiza Cobra
Ohereza igitekerezo
|
Wowe washizeho iyo video ukandikaho ko "ngo Gitwaza Ibyo ari gukora...bamwe bamwita...none se wowe ubona ari gukorera nde?nonese aya magambo wanditse cg ariho kuko wari kuyakuraho niba bayiguhaye yanditseho, arik ko ari wowe ubisakaza ubwo nibyo wemera. Nkwibarize wibaza ko mu bantu base basengera Muri ZION TEMPLE bose ata bwenge bafite. uzarebe abantu bayirimwo mu rwanda, i burayi no muri America bose urabita ibicucu cg uvugako ntawusobanukiwe icyiza n´ikibi atari wowe.
Kwisi tuba dukwiye guca bugufi kuko uwuzi kimwe, ntamenya ikindi ibaze iyaba hari umuntu uzi medecine, mecanic, eletricite, kubaza kandi ari umwe, yskwifatiye isi. Nho wowe Iby´Imana ugiye kubirusha Gitwaza ute ko we Afite DoCTORAT muri THEOLOGY, Yanditse igitabo abandi bigirameo uyu munsi wowe urindi? wanditse ikihe gitabo ngo tugisome. Iby´Imana tutabona bireke ubyemere uko ubyemeye, ureke nabandi babyemere uko babyemera kuko ni Imana yonyene izavuga IGIHE KUGEZE, iti kuki wayobye cg wayobesheje abantu, ubu rero twe dufatira kubyo tubona ibyo tutabona tuka byizera ko bizashimisha Imana wa munsi wo kuyizana imbere ibyo twakoze.Benshi mu hugira gutuka abakozi b´Imana kuko babaye abakozi b´Iwanyu!!!!
ago kbs papa ni ishema kuri twese nabakwemera
ntakure habaho Imana itakuvana ariko kandi ntakure habaho Imana idashobora kukugeza.