Umuraperi P. Diddy yakoze impanuka
Umuhanzi P. Diddy wo muri Amerika yakoze impanuka tariki 24/10/2012 imodoka ye yo mu bwoko bwa Cadillac Escalade yagonganye n’indi modoka yo mu bwoko bwa Lexus RX irangirika cyane.
Iyo mpanuka yabaye mu masaha y’igicamunsi ubwo P Diddy n’umushoferi we wari umutwaye bari bavuye muri Hotel i Los Angeles.

Iyi mpanuka ikimara kuba, P. Diddy yabanje kwanga kujyanwa nimbangukiragutabara (ambulance) kwa muganga aho yabwiye abapolisi ko ari bwitabweho n’umuganga we bwite usanzwe yita ku buzima bwe.

Polisi yo muri icyo gihugu ntiratangaza uwari mu makosa, icyagaragaye n’uko bose birukaga cyane bikabije, Polisi ikaba ikomeje gukurikirana kino kirego nk’uko bitangazwa na The Sun.
Ernestinme Musanabera
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
twifuza ko mwajya mudushyiriraho kwamamaza akazi kuko byaba byiza iyo program muyicishamo