Umuraperi Macklemore yahagaritse ibitaramo bye i Dubai kubera intambara yo muri Sudani

Umuraperi w’Umunyamerika Benjamin Hammond Haggerty, wamamaye nka Macklemore yahagaritse ibitaramo yari afite mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu nyuma yo gushinja iki gihugu gushyigikira intambara iri kubera muri Sudani

Umuraperi Macklemore yahagaritse ibitaramo bye i Dubai kubera intambara yo muri Sudani
Umuraperi Macklemore yahagaritse ibitaramo bye i Dubai kubera intambara yo muri Sudani

Uyu muraperi w’umunyamerika yavuze ko abantu benshi bari bamaze amezi bamusaba guhagarika iki gitaramo mu rwego rwo kwifatanya n’abaturage ba Sudani bazahajwe n’intambara irimo ukuboko kwa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, UAE.

Macklemore yahagaritse iki gitaramo nyuma y’uko UAE yagiye itungwa urutoki mu gushyigikira umutwe wa (RSF) uyobowe na Gen Mohamed Hamdan Dagolo, uzwi nka Hemedti, umaze igihe uhanganye n’Ingabo za Leta Sudani.

UAE, ishinjwa kuba igira uruhare mu guha intwaro uyu mutwe, nyamara iyi ntambara ikaba imaze guhitana abaturage benshi abandi babarirwa mu ma miliyoni barahunga, kongeraho n’ikibazo cy’inzara n’ibura ry’ubutabazi ku babukeneye.

Uyu muraperi uzwi mu ndirimbo zakunzwe cyane nka ‘Thrift Shop’ na ‘Can’t Hold Us’, yatangaje ko ahagaritse ibyo bitaramo yari afite i Dubai mu butumwa yashyize kuri Instagram, aho yagize ati: "Kugeza igihe UAE itarahagarika guha intwaro no gutera inkunga RSF ntabwo nzataramirayo."

Uyu muhanzi ufite ibihembo bya Grammy Awards, avuga ko ariko adacira imanza abandi bahanzi bakorerayo ibitaramo, cyane ko umujyi wa Dubai uzwiho kwakira abahanzi mpuzamahanga ndetse n’ibikorwa bikomeye by’imyidagaduro.

Macklemore avuga ko nk’abahanzi bafite urubuga rukomeye ku Isi bari bakwiye kurukoresha mu kugira uruhare rwa bimwe bikwiye guhinduka bagakangurira abantu kubyamagana cyane cyane ibikorwa bibangamiye uburenganzira bwa muntu.

Nyuma yo gutangaza ko ahagaritse ibitaramo yari gukorera i Dubai, yaba ubuyobozi bw’uyu Mujyi cyangwa Guverinoma ya UAE ntacyo baratangaza ku byavuzwe na Macklemore.

Muri Kamena, UAE yahakanye ibi birego byo gutera inkunga umutwe wa RSF no kuyigurishaho intwaro, ahubwo ishimangira ko igikenewe gikwiye kwitabwaho ari ugushaka uburyo abakeneye ubutabazi babugezwaho.

Ambasaderi wa Sudani muri Loni, Harith Idriss al-Harith Mohamed, yari yavuze ko inkunga irimo n’intwaro UAE iha umutwe wa RSF, ari imwe mu mpamvu nyamukuru ituma iyi ntambara yadutse muri Mata umwaka ushize idahagarara.

Kuva imirwano yatangira abantu babarirwa mu bihumbi bamaze kuyigwamo abandi miliyoni 10 bahunga bava mu byabo. Mu gihe abarenga miliyoni 20 bazahajwe n’inzara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka