Umuhanzi Timberlake yahamijwe icyaha cyo gutwara imodoka yanyoye ibisindisha

Umuhanzi w’Umunyamerika wamamaye mu njyana ya Pop, Justin Randall Timberlake yahamijwe icyaha cyo gutwara imodoka yasinze ahanishwa gutanga amande no kumara amasaha 25 akora imirimo nsimburagifungo.

Umuhanzi Timberlake yahamijwe icyaha cyo gutwara imodoka yanyoye ibisindisha
Umuhanzi Timberlake yahamijwe icyaha cyo gutwara imodoka yanyoye ibisindisha

Ku ya 18 Kamena, uyu mugabo w’imyaka 43 y’amavuko yafatiwe ku kirwa kitwa Long Island, kizwiho kuba isangano y’ibyamamare mu gihe cy’impeshyi, giherereye nko mu bilometero 160 mu Burasirazuba bw’Umujyi wa New York.

Timberlake ubwo yafatwaga yari atwaye imodoka ya BMW, abapolisi babona ko atarimo kubasha kuguma mu ruhande rwe nk’uko bikwiye, baramukurikira, baramuhagarika.

Kuri uyu wa Gatanu ubwo yari imbere y’urukiko, muri leta ya New York, Timberlake uyu muhanzikazi wa pop, nawe ntiyagoranye kuko yemeye iki cyaha byatumye ahabwa igihano cyoroheje.

Timberlake yategetswe kwishyura amande muri rusange angana n’Amadolari 760 ndetse no kumara amasaha 25 akora ibikorwa nsimburagifungo azahitamo gukora no kugira uruhare mu kujya atangariza abaturage amakuru ajyanye n’umutekano.

Agisohoka mu rukiko yahamije ko icyaha cyo gutwara yanyoye yagikoze kandi agira n'abandi inama yo kutazabikora
Agisohoka mu rukiko yahamije ko icyaha cyo gutwara yanyoye yagikoze kandi agira n’abandi inama yo kutazabikora

Uyu muhanzi nyuma y’imyanzuro y’urukiko yagize ati: "Nubwo waba wanyoye icupa rimwe, kirazira ntukajye utwara imodoka."

Yakomeje agira ati, "Iri ni ikosa nakoze, ariko ndizera ko umuntu wese ureba kandi akumva muri iki gihe ashobora kubyigiraho."

Uyu ugabo ufatwa nk’Igikomangoma mu njyana ya Pop, wibitseho n’ibihembo icumi (10) bya Grammy Awards, yatawe muri yombi ku ya 18 Kamena 2024, ndetse umucamanza wategetse ko uruhushya rwe rwo gutwara ibinyabiziga ruhagarikwa muri leta ya New York.

Timberlake ubwo yaherukaga kwitaba urukiko mu kwezi gushize, hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga ubwo yari mu Mujyi wa Antwerp mu Bubiligi, yahakanye icyaha yashinjwaga cyo gutwara yasinze.

Ubwo aheruka kwitaba urukiko hakoreshejwe ikoranabuhanga, Timberlake yahakanye ibyaha yashinjwaga
Ubwo aheruka kwitaba urukiko hakoreshejwe ikoranabuhanga, Timberlake yahakanye ibyaha yashinjwaga

Nubwo yahakanye icyo cyaha ariko Abapolisi bamufashe bavuga ko basanze, “Amaso ye yatukuye cyane, ahumeka umwuka mwinshi w’inzoga, atabasha guhuza amagambo, gutinda kuvuga ndetse ibizamini byose bikorerwa umuntu wanyoye ibisindisha yarabitsinzwe”.

Muri New York, uhamwe no gutwara imodoka yasinze ashobora gufungwa kugera ku mwaka umwe, ihazabu ya $1,000 (arenga miliyoni 1,3 Frw) no guhagarika uruhushya rwe rwo gutwara nibura amezi atandatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka