Umuhanzi Professor Jay yamaganye ibihuha by’urupfu rwe

Umuhanzi wo muri Tanzania, Joseph Haule wamamaye cyane mu Karere nka Professor Jay, yamaganye ibihuha bitandukanye by’abantu bakwirakwije amakuru y’uko yitabye Imana.

Professor Jay yamaganye amakuru y'urupfu rwe
Professor Jay yamaganye amakuru y’urupfu rwe

Uyu muraperi w’icyamamare ndetse wigeze no kubaho Umudepite mu Nteko Ishinga Amatgeko ya Tanzaniya, yamaganye aya makuru y’ibinyoma y’urupfu rwe yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yatunguwe bikomeye n’ibikomeje kumuvugwaho.

Mu kiganiro yagiranye Wasafi Media, Professor Jay yavuze ko yakiriye ubutumwa bwinshi bw’abantu bamuhamagaraga kuri telefone ye bwite bamubaza niba koko amakuru avugwa ko yapfuye ari ukuri koko.

Ati: "Natunguwe cyane [...] Nahamagawe n’abantu batandukanye, yaba abo mu gihugu ndetse no hanze y’Igihugu. Benshi baratangaye, bibaza ko napfuye. Ukuri ni ko meze neza. Nta nubwo numva nkonje mu mubiri. Mfite ubuzima bwiza kandi nkomeje gutegura imishinga yanjye."

Professor Jay ari kumwe na Lady Jaydee ubwo yamusuraga nyuma yo kuva mu bitaro mu 2022
Professor Jay ari kumwe na Lady Jaydee ubwo yamusuraga nyuma yo kuva mu bitaro mu 2022

Professor Jay yavuze ko atari ubwa mbere hakwirakwije amakuru y’ibinyoma yerekeye urupfu rwe.

Yagaragaje ko amakuru nk’ayo abantu bari bakwiye kuyitondera kuko agira ingaruka kuri we n’umuryango we ndetse no ku bakunzi be.

Yagize ati, "Ni bibi cyane gukwirakwiza ibihuha ku muntu. Ibi ntabwo ari ubwa mbere bimbayeho, ndetse nabivuze no mu ndirimbo yanjye na Diamond. Iyi ntabwo ari inkuru nziza ku muryango wanjye n’incuti zanjye; itera ubwoba no guhungabana. Bitera agahinda kandi bishobora no gutera abandi guhangayika cyangwa bigatera abantu umuvuduko ukabije w’amaraso".

Inkuru nk’izi zagiye zihwihwiswa kuva muri Gashyantare ya 2022, ubwo uyu mugabo yigeze kugira ibibazo bikomeye by’ubuzima, araremba cyane ndetse amara iminsi 127 mu cyumba cy’indembe (ICU).

Professor Jay yavuze ko agiye gushaka imvano y’ibyo bihuha kuburyo ababigizemo uruhare bose bagomba kubiryozwa, bakagezwa imbere y’ubutabera kugira ngo bibere n’abandi urugero kuko bikomeje kubangamira umuryango we.

Uyu mugabo yabaye Umudepite muri Tanzaniya
Uyu mugabo yabaye Umudepite muri Tanzaniya

Professor Jay yavuze ko nubwo mu bihe byashize yagize ibibazo bikomeye by’ubuzima ariko yizeza abakunzi be n’abaturage ba Tanzaniya ko ubu afite ubuzima bwiza kandi ari gutegura ibikorwa bya muzika ndetse n’imishinga itandukanye afite mu minsi iri imbere.

Uyu mugabo yamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘Ndivyo sivyo’ ari kumwe na Jose Chameleone, ‘Kipi Sijasikia’ yakoranye na Diamond Platnumz, ‘Nikusaidiaje’ ari kumwe na Ferooz ndetse na ‘Kamili Gado’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka