Stonebwoy yegukanye igihembo cy’Umuhanzi wumwaka muri TGMA 2024
Umuhanzi ukomoka muri Ghana, Livingstone Etse Satekla uzwi nka Stonebwoy yegukanye igihembo cy’Umuhanzi w’Umwaka muri Telecel Ghana Music Awards (TGMA).
Ibihembo byabereye kuri Grand Arena, Centre International Conference Centre ndetse ni ku nshuro ya Gatatu Stonebwoy yari yegukanye icyo gihembo.
Ni ibirori byataramiwemo kandi n’abahanzi batandukanye barimo nka King Paluta, Efya Nokturnal, na Kuami Eugene cyayobowe na Chris Atoh na Naa Ashorkor.
Iki gitaramo cyabaye ku ya 1 Kamena 2024, mu bari bahataniye igihembo cy’Umuhanzi w’umwaka harimo Black Sherif, King Promise, Kuami Eugene, Nacee, Sarkodie, na Stonebwoy waje kucyegukana.
Icyiciro cy’abahanzi bashya cyo cyarimo Banzy Banero, DSL, King Paluta, Maya Blu, Olive the Boy ndetse na Oseikrom Sikani.
Umwaka ushize, Black Sherif niwe wari watsindiye igihembo cy’Umuhanzi w’umwaka ndetse yegukanamo n’ibindi bihembo bitatu.
Umuhanzi Camidoh niwe waje gutwara igihembo cy’Indirimbo y’Umwaka, King Promise yatwaye igihembo cya Album y’Umwaka yitwa "5 Star", Sarkodie yatwaye igihembo cy’Indirimbo nziza ya Hip Hop, yise "Otan", naho Piesie Esther yeguka icy’Indirimbo nziza y’Umwaka ya Gospel ndetse ahembwa nk’umuhanzi w’Umwaka muri Gospel.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|