Snoop yahagaritswe ku mupaka azira kugendana amafaranga menshi
Umuririmbyi wo muri leta zunze ubumwe z’Amerika uririmba mu njyana ya rap witwa Snoop Dogg ku wagatanu tariki ya 14 Ukwakira 2011 yahagaritswe umwanya munini ku mupaka w’igihugu cya Norvege polisi yo ku biro by’abashinzwe abinjira n’abasohoka amwangiye kwinjira mu gihugu bitewe n’amafaranga menshi yagendanye.
Urubuga rwa internet public.fr rwanditse iyi nkuru ruvuga ko umubare w’amafaranga Snoop Dogg yari afite utatangajwe. Snoop Dogg yari agiye mu murwa mukuru wa Norvege Oslo gusinyira autographes abafana be.
Snoop Dogg ku rubuga rwa twitter akaba yanditse amagambo agaragaza ko yababajwe n’ibyamubayeho ku mupaka aho yagize ati: “abakozi bashinzwe abinjira n’abasohoka ni abantu beza ariko bavuze ku gutwara amadolari yanjye.” Snoop yongeyeho ko yagiye yumva abantu bafatwa ku kibuga cy’indege bafite ibiyobyabwenge ko ariko atigeze yumva umuntu ufatwa azira kuba afite amafaranga.
Amakuru akaba avuga ko Snoop yaje kugeraho akemererwa kwnjira muri Norvege nyuma y’amasaha ane. Uyu muririmbyi akaba yarabashije guhura n’abafana bagera kuri 600 akabasaba n’imbabazi ku bwo gukererwa.
Jean Baptiste Micomyiza
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
none se kugira visa card ni itegeko?kubitsa se byo ni itegeko.turi mu isi ya control aho ba kibamba bashaka kugenzura buri kimwe.
Kuki adakoresha smart card.Gusa birababaje.
biraba baje kuba yarazize icyuyacye