Sinatekerezaga ko iki gihe kizagera - Yemi Alade uhatanye bwa mbere muri Grammy Awards

Umuhanzikazi Yemi Eberechi Alade, wamamaye nka Yemi Alade, yavuze ko atatekerezaga ko hari igihe azagera ku bikorwa by’indashyikirwa, indirimbo ye igahatana mu bihembo mpuzamahanga bya Grammy Awards.

Indirimbo Tomorrow ya Yemi Alade iahataniye ibihembo bya Grammy Awards
Indirimbo Tomorrow ya Yemi Alade iahataniye ibihembo bya Grammy Awards

Uyu mugore w’imyaka 35 ukomoka muri Nigeria, avuze ibi nyuma y’uko bwa mbere mu mateka ye indirimbo ye yise ‘Tomorrow’, yatoranyirijwe guhatana mu bihembo bya Grammy Awards, mu cyiciro cya Best African Music Performance.

Yemi Alade ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa CNN, Larry Madowo yavuze ko ibyamubayeho yumvaga bidashoboka kuko ari ibitangaza byabaye mu buzima bwe.

Yemi yagize ati, “Numva bidashoboka. Numva ari igitangaza kuri njye. Ni nk’igitangaza cyabaye mu buzima bwanjye. Natekerezaga ko iki gihe kidashobora kuzabaho. Ni cyo gihe cyiza cyo kubaho.”

Yakomeje agaragaza uburyo kugira ngo iyi ndirimbo ye yemererwe guhatana muri ibi bihembo, byamuhaye ukwizera kwihangana ndetse no kwiyemeza.

Ati: “Byatumye numva bimpaye icyizere ko umuntu wese hano hanze ashobora kugira icyo ahinduka muri ubu buzima. Ugomba kugira kwizera gusa ntucogore. Nubwo Isi yaba ishaka ko uhagarara, ntuzacogore.”

Uyu mugore avuga ko kuba indirimbo ye yaremewe mu guhatanira ibihembo bya Grammy Awards byerekana intambwe ikomeye amaze kugeraho.

Bamwe mu bakurikiranira hafi umuziki wa Afurika ntibahwemye kugaragaza ko Yemi Alade, ari umwe mu bagore bafite uruhare runini muri muzika Nyafurika no ku Isi muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka